U Rwanda rwongereye ingufu mu gufasha Mozambique guhasha inyeshyamba i Calbo Delgado
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gukomeza kurwanya intagondwa zo muri Mozambique zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, nkuko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Aya masezerano yashyizweho umukono i Kigali ku wa mbere, hagati y’umukuru w’ingabo za Mozambique Admiral (Amiral) Joaquim Mangrasse n’umukuru w’ingabo z’u Rwanda Jenerali Jean Bosco Kazura.
Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bose hamwe bagera ku 1,000 boherejwe muri Mozambique mu kwezi kwa karindwi mu 2021, ubwo intagondwa zarimo zigaba ibitero ahantu henshi zinafata imijyi mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique.
Nyuma yaho u Rwanda rwaje kuvuga ko uwo mubare waje kwiyongera ugera ku basirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 2,000.
Kohereza izo ngabo kwatumye ibice by’ingenzi byari mu maboko y’izo ntagondwa byongera kwigarurirwa n’ingabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda, hamwe n’izo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC).
Ariko abanyamakuru bavuga ko ibitero by’izo ntagondwa ndetse no gushimuta abantu na n’ubu bikibaho kenshi.
Muri iki cyumweru, abantu 30 bari bashimuswe baratabawe mu karere ka Nangade ko mu majyaruguru, nkuko abategetsi bo muri Mozambique babivuga, ku bw’igikorwa gihuriweho n’igisirikare ndetse n’izindi ngabo zo mu bihugu byo mu muryango wa SADC.
Abantu barenga 800,000 bamaze kuva mu byabo muri Mozambique kubera ibikorwa by’urugomo by’intagondwa byatangiye mu mwaka wa 2017.