U Rwanda rwohereje abandi bapolisi muri Sudani y’Epfo (+Amafoto )
Igihugu cy’u Rwanda gisanzwe gifite abapolisi muri Sudani y’Epfo cyohereje itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.
Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Juba.
Ku Cyumweru taliki 7 Ugushyingo nibwo Itsinda rya mbere ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba.
Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.
Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda ni we waherekeje abapolisi berekeje muri Sudani y’Epfo, anakira abagarutse kandi abashimira imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byatumye batahukana imidari y’ishimwe.
SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko ari byo byabafashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro.
Aha yagize ati “Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo ni byo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.”
CP Rumanzi mu butumwa yatanze yagize ati “Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye.”
SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.