U Rwanda rwohereje abandi bapolisi 280 muri Centre Africa
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 16 Ukuboza 2019, abapolisi b’u Rwanda 280 barimo abagore 54 berekeje muri Centre Africa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu..
Aba bapolisi bagabanyijwe mu matsinda abiri, itsinda rya mbere rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Uwimana Safari, akaba ari icyiciro cya 6 kigiye muri iki gihugu.
Bazakorera mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centre Africa, Bangui, naho itsinda rya kabiri riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Antoine Munyampundu, akaba ari icyiciro cya 5. Iri tsinda rizakorera ahitwa Kaga Bandora.
Abasimbuwe bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo ku wa mbere saa tanu, baje bayobowe na Senior Superintendent of Police(SSP) Alphonse Ngabonziza. Yavuze ko ubutumwa bari bamazemo umwaka bwagenze neza bakaba barakoze neza inshingano zari zabajyanye, ziganjemo kurinda abaturage ndetse n’abayobozi b’igihugu n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye.
Aba bapolisi bagabanyije mu matsinda abiri, itsinda rya mbere rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Uwimana Safari, akaba ari icyiciro cya 6 kigiye muri iki gihugu.
Bazakorera mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centre Africa, Bangui, naho itsinda rya kabiri riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Antoine Munyampundu, akaba ari icyiciro cya 5. Iri tsinda rizakorera ahitwa Kaga Bandora.
Abasimbuwe bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo ku wa mbere saa tanu, baje bayobowe na Senior Superintendent of Police(SSP) Alphonse Ngabonziza. Yavuze ko ubutumwa bari bamazemo umwaka bwagenze neza bakaba barakoze neza inshingano zari zabajyanye, ziganjemo kurinda abaturage ndetse n’abayobozi b’igihugu n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye.
Ku cyumweru tariki ya 15 ubwo yaganirizaga abapolisi bagiye muri Centre Africa gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko nk ’uko basanzwe babigenza bagomba kuzarangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, kwitanga ndetse no kwigomwa kugira ngo babashe guhagararira neza u Rwanda.
Yanabasabye kuzarangwa n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bafasha abababaye, ndetse bakubaha abaturage ba kiriya gihugu n’abapolisi baturutse mu bindi bihugu bazaba barimo gukorana muri kiriya gihugu nk ’uko abo bagiye gusimbura babigenzaga bikaba binasanzwe mundangagaciro za polisi y’u Rwanda.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa guhera mu mwaka wa 2014. Kugeza ubu amatsinda agera kuri 15 y’abapolisi b’u Rwanda amaze gusimburana muri kiriya gihugu.