AmakuruPolitiki

U Rwanda rwiteguye kwirinda mu gihe DRC yakomeza ubushotoranyi_Dr Vincent Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yijeje abadepite n’abanyarwanda muri rusange ko mu gihe leta ya Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye.

Biruta yabitangaje kuri uyu wa Kane,tariki ya 26 Mutarama 2023, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ikiganiro ku bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Congo.

Mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, minisitiri Biruta yagaragaje ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere avuka ko wifashe neza muri rusange uretse Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye igihe cyose rwashozwaho intambara na RDC, kandi ko uko Congo izaza ariko izakirwa.

Ati “Kuvuga ko bagiye kwihorera, ibyo bavuze byo hashize iminsi bavuga ko bagiye kuza bakagera i Kigali, bakagira bate, ibyo tuzabireba. Ubwo nibaza bazakirwa uko bazaba baje.”

U Rwanda na Congo bimaze iminsi bibanye nabi cyane, nyuma y’aho umutwe wa M23 wuburiye imirwano n’ingabo za Congo guhera mu mpera za 2021.

RD Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe u Rwanda rwo rushinja Congo gufasha no gukorana n’umutwe wa FDLR uri mu ifatwa nk’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.

RDC imaze iminsi mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda aho indege y’intambara yayo imaze kuvogera ikirere cy’u Rwanda ubugira gatatu, ndetse mu mwaka ushize wa 2022 ingabo za Congo ari zo FARDC zifatanyije na FDLR, zarashe ubugira gatatu ibisasu bikagwa ku butaka bw’u Rwanda bikangiza byinshi.

Ni nyuma kandi y’igitero cya FDLR cyo muri 2019 cyabereye mu Kinigi kigahitana ubuzima bw’abatari bake.

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yanzuye ko hashyirwaho komisiyo idasanzwe igamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo ariko abayigize n’inshingano zirambuye zayo bikazatangazwa mu minsi iri imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger