U Rwanda rwishyuye McKinstry rusimbuka ibihano rwari guhabwa na FIFA
Ku munsi w’ejo ku wa 25 Mata 2019, Minisiteri y’umuco na Siporo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA bishyuye ideni ry’agera kuri 198,000,000Rwf bari bareyemo Umunya-Ireland Jonathan McKinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu Amavubi.
Ni ideni ryashoboraga gutuma u Rwanda rufatirwa ibihano bikomeye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA birimo gukurwa mu marushanwa mpuzamahanga, mu gihe ryari kuba ritishyuwe mbere y’iyi tariki ya 26 Mata 2019 rwari rwahawe nk’itariki ntarengwa.
Minisiteri y’umuco na Siporo biciye muri Karambizi Olivier Oleg usanzwe ari umuvugizi wayo, yemeje ko bamaze guha McKinstry ibye gusa nka MINISPOC bakaba hari isomo bakuye muri ariya mafaranga baciwe
Umuvugizi wa Minisiteri y’umuco na Siporo yavuze ko kwishyura ariya mamiliyoni Jonathan McKinstry byabasigiye isomo ku bijyanye n’imikoranire hagati y’inzego, dore ko iyo FERWAFA na MINISPOC bataza kwitana ba mwana kuri kiriya kibazo u Rwanda rutari gucibwa ariya mafaranga yose.
Byumvikana ko hari n’amafaranga u Rwanda rwaciwe kubera gutinda kwishyura Jonathan McKinstry waruhesheje umusaruro wa hafi ya ntawo.
Jonathan McKinstry yatoje Amavubi hagati ya 2015 na 2016 gusa aza kwirukanwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kubera umusaruro mubi w’ikipe y’igihugu Amavubi. Magingo aya ni umutoza mukuru wa Saif Sporting Club yo muri Bangladesh ikinamo Umunyarwanda Emery Bayisenge.
Igikomeye yagejeje ku kipe y’igihugu Amavubi ni ukuyigeza muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN yabereye i Kigali muri Mutarama 2016.