AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda rwinjiye mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere OECD

U Rwanda rwiyongereye mu bihugu 54 by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere cyashinzwe n’Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu, OECD.

U Rwanda rubaye igihugu cy’ikinyamuryango nyuma yo kwandika rubisaba mu Ugushyingo 2018. OECD Development Centre ikigo  cyashinzwe mu 1961 nk’ikigo cyigenga kigamije guhuza OECD n’ibihugu biyigize mu biganiro ku gusangira ubumenyi no guteza imbere ubukungu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yigeze gutangaza ko kuba umunyamuryango w’iki kigo ari ingenzi avuga ko kuba Umunyamuryango w’ikipe ifite intego yo guteza imbere urwego rw’ishoramari ndetse n’amahame y’ubucuruzi.

U Rwanda rwagaragaje ko rushaka kuba umunyamuryango kugira ngo rurusheho guteza imbere no kuvugurura birushijeho urwego rw’ishoramari.

OECD Development Centre kuri ubu ifite ibihugu by’ibinyamuryango 57 birimo ibyateye imbere n’ibikiri mu nzira y’abajyambere.Mu bihugu byo muri Afurika bibarizwa muri iki kigo harimo Misiri, Côte d’Ivoire, Ibirwa bya Maurice, Ghana, Sénégal, Afurika y’Epfo, Maroc na Tunisia. Iki Kigo kandi kibarizwamo kandi ibindi bikomeye nk’u Bubiligi, u Bwongereza, Brésil, Israel, u Buyapani, u Bufaransa .

Usibye u Rwanda rwinjiye mu Kigo cy’Iterambere cya OECD, Equateur , Togo, El Salvador na Guatemala   nabyo ni ibindi gihugu byahawe ikaze.
Urugendo rwo kwemererwa kwinjira muri OECD rushobora gutwara imyaka itanu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, ni we wahagarariye u Rwanda mu nama yabereye i Paris aho rwaherewe ubunyamuryango

Twitter
WhatsApp
FbMessenger