AmakuruPolitiki

U Rwanda rweruriye MONUSCO ko yagaragaje uruhande ihengamiyeho mu bushotoranyi bwa FARDC

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko MONUSCO yamaze kugaragaza ko ishyigikiye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo (FARDC) mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Mu mezi atatu gusa, FARDC imaze kurasa mu Rwanda inshuro eshatu zirimo iyo mu cyumweru gishize ubwo ku wa Gatanu tariki 10 Kamena iki Gisirikare cya DRCongo cyarasaga ibisasu bibiri bya rutura bikagwa mu mirima y’abaturage mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Stéphane Dujarric ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022 ubwo yagaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, yavuze ko bashyigikiye inzira y’ibiganiro bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’ibi Bihugu.

Yavuze ko bakiriye neza umuhuza washyizweho ari we Perezida wa Angola João Lourenço, ndetse ko Umuryango w’Abibumbye uzatanga ubufasha bwose bukenewe mu bya Politiki.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo ubwo yasubizaga kuri ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa UN, yamwibukije ko ingabo z’uyu muryango zicunga umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo (MONUSCO) zamaze kugaragaza uruhande zibogamiyeho kuko ziri gufasha FARDC mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Yagize ati “Ubusugire bw’Ibihugu byose, burangana yaba ubw’u Rwanda n’ubwa DRC. Iyo DRC irashe ibisasu mu Rwanda ntibyitwa kuvogera, iki ni ikibazo gikomeye kandi kizana ingaruka kandi bikwiye guhagarara burundu.”



Yolande Makolo yakomeje agira ati “Mu gufata uruhande muri iki kibazo, MONUSCO yatanze ubufasha bweruye kuri Guverinoma ya DRC mu bikorwa byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu rwego rwo kwihunza ibibazo by’imbere mu Gihugu cyabo.”

Mu butumwa bwa Yolande Makolo yashyize kuri Twitter, yakomeje agira ati “Ingabo za UN, MONUSCO ntabwo zari zikwiye kugira uruhare mu bikorwa by’ubushotoranyi cyangwa ngo zihagarare zirebere ibiri kuba, bitabaye ibyo byaba ari ubufatanyacyaha. Iki ni ikibazo cyakunze kugaragazwa n’u Rwanda inshuro nyinshi.”

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi urimo igitotsi cyaturutse ku birego Ibihugu byombi bishinjanya.

Ibihugu binyuranye birimo iby’ibihangange byagize icyo bivuga kuri ibi bibazo nka Leta Zunze Ubumwe za America zasohoye itangazo mu mpera z’icyumweru gishize.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Afurika ku ya 11 Kamena 2022, rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za America zitewe impungenge n’ibikorwa by’ubushotoranyi hagati y’u Rwanda na DRC.

Iri tangazo ryasabye ibiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi, kugira icyo bakora kugira ngo ibi bikorwa biri hagati y’u Rwanda na DRC bihagarare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger