AmakuruImikino

U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri kurutonde ngaruka kwezi rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA , urutonde ruyobowe n’ikipe y’igihugu y’abadage.

U Rwanda rwari ruri ku mwanya 114 kuri ubungubu rukaba ruhagaze ku mwanya w’112 ku isi, muri Afurika rukaba  ruri ku mwanya wa 31. Ni urutonde ngaruka kwezi rukorwa na n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA rwasotse kuri uyu wa kane taliki ya 15 Werurwe 2018.

Amakipe icumi yambere ku Isi

Muri Afurika ikipe y’igihugu iza hafi ni Tunisia iri ku mwanya wa 23 ku isi, Senegal iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika ndetse na 27 ku isi ni mu gihe DR Congo iri ku mwanya wa 39 ku isi ikaba iya 3 muri afurika. Ikipe y’igihugu ya Misiri yasubiye inyumaho umwanya umwe naho Burkina Faso irazamukaho umwanya umwe.

 

Amakipe y’ibihugu icumi muri Afurika n’imyanya ahagazeho ku Isi muri Rusange.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo  Uganda niyo iza imbere aho iri ku mwanya wa 78 ku Isi ndetse no ku mwanya wa 17 muri Afurika, ikipe y’igihugu ya Kenya iza ku mwanya w’105 ku Isi ndetse na 25 muri Afurka, U Rwanda ku mwanya w’112 ndetse na 31 muri Afurika, U Burundi kumwanya w’142 ku isi na 42 muri Afurika, Tanzania ku mwanya w’146 ndetse na 44 muri Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger