U Rwanda rwavuze ku byo Tshisekedi arushinja byo gutuza Abanyarwanda muri DRC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, yamaganye amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Antoine Tshisekedi ashinja u Rwanda gutuza Abanyarwanda muri RDC.
Perezida Tshisekedi ku wa 11 Ukuboza 2024 yatangarije abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, ko u Rwanda ruri gufasha M23, kandi ko ruri mu bikorwa byo gukura Abanye Congo benshi muri teritwari z’ingenzi, rukabasimbuza abanyamahanga.
Yagize ati: “Hari ikibazo gihangayikishije; abaturage bakomeje gukurwa muri teritwari z’ingenzi hanyuma u Rwanda rugashyiramo abanyamahanga.”
Nyuma y’ayo magambo Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ibyatangajwe na Tshisekedi agira ati: “U Rwanda rwatunguwe n’amagambo yatangajwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje uburyo bukomeye bwo gukwirakwiza urwango rwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko abo Perezida Tshisekedi yita abanyamahanga ari Abanye Niba ari agence baraboherereza indi.Congo barenga miliyoni 1,45 bari barahunze imirwano y’ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23, basubiye mu ngo zabo muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byemezwa na Umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko uko byagenda kose u Rwanda rutazinumira ahubwo ruzakomeza kwamagana ihohoterwa riri mu Burasiraba bwa Congo, yamagana n’imvugo za Perezida Tshisekedi washinje u Rwanda kwimura abaturage barwo ikabajyana muri Congo ahabera imirwano.
Yagize ati: “Byongeye kandi, ntabwo byumvikana kuvuga ko abaturage b’u Rwanda bava mu gihugu cy’amahoro bakajya mu karere k’intambara, aho abasivili bahura n’ihohoterwa rya buri munsi n’itotezwa rishingiye ku moko bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu magana ikorera muri ako gace, irimo Wazalendo, ndetse n’uwaba Jenosideri wa FDLR iterwa inkunga na Leta ya RDC”.
U Rwanda rwahakanye kenshi ibirego bya Leta ya RDC byo gufasha umutwe wa M23, rugaragaza ko bidafite ishingiro, ahubwo rusobanura ko iki kibazo kireba Abanye Congo ubwabo, bityo ko rudashobora kukigiramo uruhare ndetse rwashinje ingabo za RDC kwifatanya n’umutwe wa FDLR.