AmakuruPolitiki

U Rwanda rwavuze ku byaha rushinjwa na Human Rights Watch

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ibinyoma by’umuryango Human Rights Watch nyuma yuko uyu muryango usohoye raporo irushinja ko abafungiwe muri iki gihugu bakomeje gutotezwa.

Uyu muryango w’Abanyamerika wifashishije urugero rw’abofisiye bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe igorora bakurikiranywe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu mu ntangiriro za 2024, ugaragaza ko iki kibazo ari rusange mu magororero no muri za kasho.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yagaragaje ko Human Rights Watch atari rwo rwego rwonyine ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi ko imaze igihe kinini ishimangira ko idakwiye kwizerwa, bitewe n’amakuru y’ibinyoma itangaza mu gihe yibasira u Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo HRW ari yo yonyine iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi yashimangiye kenshi ko atari isoko y’amakuru yizewe, mu gihe ikomeje kwibasira u Rwanda yifashishije ibinyoma.”

Umuvugizi wa Guverinoma yatanze urugero rwo mu mwaka wa 2017, ubwo HRW yatangazaga ko Abanyarwanda 43 bishwe bazira kwiba ihene n’imbuto, ariko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu ikaza kunyomoza aya makuru.

Muri iyi raporo yitwa “All Thieves Must Be Killed: Extrajudicial Executions in Western Rwanda” yasohotse tariki ya 13 Nyakanga 2017, HRW yasobanuye ko muri aba bantu harimo abarashwe n’abapolisi, abakubiswe n’ababuriwe irengero.

Komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yakoze ubushakashatsi kuri ibi birego, tariki ya 13 Ukwakira 2024 yereka abanyamakuru bamwe mu bo HRW yavugaga ko bishwe n’abapolisi, bakiri bazima. Abandi byagaragaye bapfuye urupfu rusanzwe.

Muri aba bagaragaye ari bazima harimo Nsanzabera Tharcisse wo mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, wagize ati “Ibyo ntacyo mbivugaho kuko ntabyo nzi. Kuko njye ndahari. Abo bantu bavuga ko nitabye Imana barabeshya kuko njye ndahari.”

Muri Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yabwiye TV5 Monde ko HRW idakora kinyamwuga kuko mu gihe imenye ko yabeshye cyangwa yahawe ubuhamya bw’ibinyoma, idashobora kubikosora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger