AmakuruAmakuru ashushyeImikino

U Rwanda rwatangaje ko rutacyakiye CECAFA y’abari n’abategarugori

Ku buryo butunguranye, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ryatangaje ko ritacyakiriye irushanwa rya CECACA y’ibihugu mu bari n’abategarugori, irushanwa ryari riteganyijwe kubera hano i Kigali mu gihe haburaga iminsi ine gusa ngo ritangire.

Irushanwa rya CECAFA y’ibihugu mu bari n’abategarugori ryagombaga gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi, rikazasozwa ku wa 22 Gicurasi 2018.

Icyemezo cyo gusubika kwakira iyi mikino cyafashwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Gicurasi 2018.

Impamvu nyamukuru y’isubikwa ryo kwakira iyi mikino yatewe n’ibura ry’amafaranga yagombaga kohererezwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru n’ubuyobozi bwa CECAFA, nk’uko ubuyobozi bw’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru bwari bwabyemeye mu kwezi gushize.

Ibi kandi bibaye mu gihe hari hashize igihe Nicolas Musonye usanzwe ari umunyamabanga wa CECAFA asaba ko amafaranga yakoherezwa i Kigali kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

FERWAFA yatangaje ko izakira iri rushanwa mu gihe izaba yamaze kwakira aya mafaranga. Kuri iyi nshuro, FERWAFA na CECAFA bazicara hamwe mu rwego rwo gushyiraho indi tariki iri rushanwa rizaberaho.

Ku rundi ruhande, abakinnyi b’ ikipe y’u Rwanda bari bamaze iminsi mu mwiherero kuva mu cyumweru gishize baraba basubiye mu makipe yabo, kugira ngo bitegure shampiyona y’abari n’abategarugori igomba guhita isubukurwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger