AmakuruPolitiki

U Rwanda rwatangaje ko hari umuturage wakomerekejwe n’amasasu yarasiwe muri Congo

Ibinyujije mu Itangazo, Letay’u Rwanda yatangaje ko hari amasasu yavuye mu gihugu cya DRCongo akagwa k’ubutaka bw’u Rwanda mu murenge wa Rubavu, ndetse hakaba hari n’umuturage wakomerekejwe nayo ubu akaba ari kwitabwaho mu kigo nderabuzima cya Cyanzarwe.

Aya masasu bivugwa ko yaba yatewe n’abagize ihuriro rya Wazalendo bari bari kurwanira mu gace ka Kanyaruchinya, ihuriro risanzwe ryigamba ko ryifuza gutera u Rwanda.

Uyu muturage akaba yararashwe ku isaha ya 12h30, u Rwanda nti rwahwemye kwikoma ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR usanzwe urwanya Leta y’u Rwanda.

Abagize uyu mutwe ahanini ni abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye yo hamwe n’abandi bose bifuza guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Si ubwambere ibi bibaye kuko no muri 2012, ubwo FARDC yarwanaga bikomeye na M23 ibisasu byinshi byaguye ku butaka bw’u Rwanda ndetse abatari bake bahaburira ubuzima abandi bibaviramo ubumuga bwa burundu.

Ubwo iki gisirikare cyongeraga kubura intwaro ngo gihangane n’izi nyeshyamba nabwo ibisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda mu Kinigi, na bwo hakomereka bamwe ndetse hangirika n’imitungo yabo, none byisubiyemo, ibintu bifatwa nk’agasuzuguro ndetse n’ubushotoranki buhambaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger