AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwashyikirijwe Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda

U Rwanda rwashyikirijwe abaturage barwo icyenda bari bafungiwe muri Uganda harimo barindwi bafunguwe ku munsi w’ejo n’urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye.

Aba Banyarwanda icyenda bashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage mu kiganiro n’abanyamakuru cyayobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Minisitiri Sam Kutesa yavuze ko irekurwa ry’aba banyarwanda ari umusaruro w’ibiganiro biheruka guhuza intumwa ya Perezida Museveni wa Uganda uheruka mu Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati « Amb. Ayebare yari ashyiriye Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Museveni kandi ibyo mubona uyu munsi ni umusaruro w’ibyaganiriwemo. »

Aba nibo banyarwanda ba mbere barekuwe n’iki gihugu bagashyikirizwa u Rwanda mu buryo buteganywa n’amategeko kubera ko abandi barekurwaga babajugunyaga ku mipaka  banakorewe iyicarubozo.

Amb. Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda yashimangiye ko u Rwanda rwizeye ko iyi ari intangiriro y’urugendo rushya Uganda itangije, ndetse ko izashyira iherezo ku bikorwa bihungabanya u Rwanda birimo no gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanya.

Aba barindwi barekuwe ejo nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare butangaje ko buhagaritse kubakurikirana ibyaha u Rwanda rutemeraga bashinjwaga kuba intasi muri iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter nawe yavuze ko iyi ari intambwe nziza ishobora kongera kuzahura umubano w’ibihugu byombi ariko asaba ko n’abandi bafungiweyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko barekurwa.

Yagize ati ”Abantu icyenda ntabwo ari abariyo bose. Bagenzi bacu amagana bafungiwe muri Uganda muri ubwo buryo bagomba kurekurwa.”

Tariki ya 21 Kanama 2019 nibwo i Luanda muri Angola hasinywe amasezerano agamije guhosha ibibazo n’umwuka mubi uri ku mpande zombi harimo no kurekura abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko nka kimwe mubyo u Rwanda rwasabaga Uganda.

Mu biganiro byagiye bikurikira aya masezerano hagamijwe kureba ishyirwa mu bikorwa ryayo byaba ibyabereye i Kigali n’ibyabereye i Kampala bose byarangiye nta mwanzuro usubiza ikibazo ufatiwemo bitewe na Uganda yakomezaga kwinangira.

Icyizere kibaba cyarongeye kugaruka ubwo Perezida Museveni yoherezaga intumwa ye yihariye Amb. Adonia Ayebare kuri Perezida Kagame w’u Rwanda mu mpera z’umwaka ushize bakagirana ibiganiro byaje no gutangazwa ko ibyaganiriwemo bitanga icyizere ku kurangiza ibibazo biri ku mpande zombi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa na Amb. Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda
Abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda bashyikirijwe u Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger