U Rwanda rwashyikirije Uganda imirambo y’abaturage bayo baheruka kurasirwa i Nyagatare
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda yashyikirije Uganda imirambo y’abaturage babiri ba bayo baheruka kurasirwa mu karere ka Nyagatare bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda.
Ku cyumweru ku wa 10 Ugushyingo ni bwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko yarashe abagabo babiri bafite ubwenegihugu bwa Uganda, nyuma yo kuyirwanya bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Aba ni uwitwa Job Ebindishaka w’imyaka 32 na Bosco Tuheirwe.
Aba bagabo bombi barashwe mu ma saa cyenda y’igicuku cyo ku cyumweru bagerageza kwambutsa itabi mu Rwanda, nyuma yo kurivana muri Uganda.
Mu muhango wo gushyikiriza Uganda abantu bayo, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare David Claudian Mushabe, mu gihe Uganda yari ihagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Rukiga Prikeria Muhindo Mwiine.
Ni umuhango wabereye ahitwa Buziba muri Kamwezi, aho abayobozi ku mpande zombi basinyiye impapuro zigaragaza ko habaye igikorwa cyo guhererekanya iriya mirambo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasabye abaturage b’akarere ke na bagenzi babo bo muri Uganda kwirinda kwambukira mu nzira zitemewe, ahubwo bagakoresha inzira zagenewe kwambukiraho.
Muhindo we uyobora akarere ka Rukiga ko muri Uganda, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwabashyikirije abantu babo mu nzira inyuze mu mucyo, anashimangira ko Uganda idashyigikiye ubucuruzi butemewe.
Ati” Dukomeje kurwana no gukomeza kubana nk’abavandimwe. Ikindi ntabwo dushyigikiye abakora ibikorwa bitemewe.”
Umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda uherereye mu karere ka Nyagatare, usanzwe ukoreshwa n’umubare utari muto w’abawambukirizaho ibicuruzwa bitemewe, byiganjemo ibya caguwa ndetse n’ibiyobyabwenge. Ibi bijyana n’uko uyu mupaka ugizwe n’utuyira turenga 60 ba rushimusi bambukiraho.