AmakuruPolitiki

U Rwanda rwasangije ibihugu by’Afurika ubunararibonye rufite mukurengera urusobe rw’ibinyabuzima

Mu Karere ka Musanze hakomeje kubera inteko y’inama rusange y’ibihugu by’Afurika bigize umuryango wa UNESCO igamije kongera ubumenyi ku bidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe kubisubiza nk’uko byahoze(Ecosystem Restoration).

Ni inama iri kuba ku nshuro ya 7 aho yitabiriwe n’ibihugu 33 ndetse n’u Rwanda rwayakiriye iteganyijwe kumara iminsi 5 hareberwa hamwe uko umuntu yabana n’urusobe rw’ibinyabuzima kuva ku kinini Kugeza kugato.

Ubusanzwe iyi nama ihuza ibihugu 34 byo ku mugabane w’Afurika byo mu muryango wa UNESCO, aho hareberwa hamwe uko umuntu abana n’ibinyabuzima bitandukanye n’uko abana n’ibidukikije hagamijwe kurengera ubuzima gatozi bwaryo n’uruhare bigira mu iterambere ry’igihugu n’Isi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe muri Minisiteri y’ibidukikije Beatrice Cyiza, asanga iyi nama ari injyana nziza ibafasha kunoza no gushyira mu bikorwa intego zitandukanye biyemeje zo kurengera ibidukikije nk’igihugu ndetse n’Isi hashyirwa imbere kubisubiza uko byahoze no kubirinda gucika burundu.

Yagize ati’:” Nk’uko bigaragara, umutwe w’iyinama ni Ecosystem Restoration ni ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ku ruhande rwacu iri huriro ry’iyi nama rije kudufasha kuba twakuzuza inshingano zacu nka Minisiteri kugira ngo tubungabunge ibidukikije,urusobe rw’ibinyabuzima ariko nanone tugere kuri ya ntego yacu ya 2030, harimo intego zitandukanye z’ukuntu umuntu yabana n’urusobe rw’ibinyabuzima kandi bakabana mu mahoro( Living in harmony with Natures, nukuvuga ngo tukabaho tutabongamira ibidukikije ariko tukanabikoresha,tukabyifashisha kuko ibidukikije,urusobe rw’ibinyabuzima kandi bidufasha kuzamura ubukungu bw’ibihugu ariko nanone tubibungabunga kugira ngo nabyo biduhe ka kamaro kabyo (Ecosystem services).

Uyu muyobozi yagaragaje ko urusobe rw’ibinyabuzima bikwiye kubungwabungwa atari ibigaragara ko ari binini gusa ahubwo ko kuva ku rushishi,inzoka ndetse n’imbeba yo mu nzu nabyo ubwabyo bikwiye kureka gufatwa nk’ibihabwa akato kuko nabyo bigira akamaro muri ya Ecosystem services no mu iterambere ry’ibihugu.

Ati’:” Kwita ku binyabuzima n’ibidukikije ntibivuze Intare (Big 5s) n’ibindi ngo hirengagizwe twatunyamaswa duto natwo tutugirira akamaro kanini cyane, navuga nk’urushishi,ibimonyo,imiswa n’ibindi, iyo hari ibintu dushyize mu mirima yacu ngo bibe ifumbire bigira uruhare mukubisandaguza bigafumbira neza murumva ko bidufashije mu buhinzi hari n’ibindi byinshi”.

“Hari ubushakashatsi bukorwa na center tumaze gukora ubu bwagiye mu cyiciri (Category) cya 2 cya UNESCO bakagaragaza ko usibye kuba dufite ibinini n’uduto dufite akamaro, ntabwo dukwiye guhura nabyo ngo tubihutaze twumva ko ntakamaro bifite nubwo yaba imbeba yo mu nzu yikize uyivanemo neza kuko ifite akamaro kenshi”.

Nyuma y’ibi yagaragaje ko hakiri urugendo kukuba wakumvisha abantu bamwe na bamwe uburyo bahura n’inzoka cyangwa se imbeba yo mu nzu bakareka kuyica, ariko ahamya ko bazakomeza kugenda babisobanurira abaturage mu bukangurambaga binyuze mu nzira zitandukanye zikomatanye n’imishinga itandukanye ikorana n’ibidukikije”.

Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ikoranabuhanga n’Umuco RYA UNESCO (CNRU), Albert Mutesa yabwiye Teradignews ko iyi nama yitezweho gusiga ibyanya bikikijwe 2 by’u Rwanda birushijeho kubungwabungwa neza.

Ati’:” Iyi nama yahuje abantu batandukanye bafite ubumenyi mukubungabunga ibidukikije ndetse n’ibyanya bikikijwe navuga nk’u Rwanda dufitemo ibyanya bibiri nka parike y’ibirunga cyangwa se parike ya Gishwati-Mukura byashyizwe mu rwunge rw’ibyanya bya UNESCO, twaridufite pariki y’ibirunga kuva muw’1983 hanyuma muri 2021 tugira iya Gishwati-Mukura, n’ibintu rero twishimira kuba duteye iyo ntambwe ku rwego rw’Afurika”.

kimwe mu ntego zikomeye z’iyi gahunda,harimo kuyimenyekanisha ku rwego rw’Igihugu, Afurika n’Isi, harimo no gufatanya cyane cyane n’abaturiye Ibyo byanya, harimo Ibyo bita kubibungabunga birambye, nta bundi buryo rero ni uko ari abaturage bagomba kubimenya bakabibungabunga bahereye ku gato Kugeza ku kinini bafatanyije n’ababiyobora hirindwa barushimusi no kurinda bagenzi babo kwishora muri byo byanya bikikijwe”.

Yakomeje avuga ko uko abaturage bamaze kumva ko igihe ingagi cyangwa se imbogo n’ibindi binyabuzima binini igihe byasohotse babihamagarira bigasubizwayo kubera akamaro bibafitiye nko gukurura ba mukerarugendo ari nako bakwiye gufata utunyamaswa duto turimo ibikeri, inzoka, inyoni, inshishi n’ibindi….natwo dufite akamaro kihariye kumibereho ya muntu.

Iyi nama yatangijwe kuwa 2 Gicurasi 2023, ihuje ibihugu 33 byo muri Afurika n’u Rwanda rwayakiriye aho bigiye kumara iminsi itanu byigira hamwe uko harushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi igasiga impinduka nziza no guhindura imyumvire ya bamwe n’abamwe bagifata bimwe mu binyabuzima nk’ibikwiye guhora bihigwa aho biri hose.

Albert Mutesa avuga ko iyi nama ari ingirakamaro mu kugaragaza neza urwego u Rwanda rugezeho mukubungabunga ibidukikije no kwita ku byanya bikomye
Beatrice Cyiza asaba abantu kubungabunga n’urusobe rw’ibinyabuzima bito kuko nabyo bifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Isi
Ibihugu 33 ndetse n’u Rwanda rwakiriye iyi nama nibyo biri muri iyi nama yitezweho guhindura byinshi mu gufata neza ibidukikije
Twitter
WhatsApp
FbMessenger