AmakuruPolitiki

U Rwanda rwasabye u Burundi gukemura ibibazo byabwo aho kubirutwerera

Guverinoma y’u Rwanda yikomye u Burundi kudakomeza kuyitwerera ibibazo byabwo nyuma y’uko iki gihugu kizamuye ibirego birushinja kugira uruhare mu gitero cya gerenade ziherutse guterwa mu Mujyi wa Bujumbura

Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.
Binyujijwe mu itangazo rwashyize ahagaragara kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, u Rwanda rwavuze ko u Burundi budakwiye guhuza u Rwanda n’ibibazo bufite imbere mu gihugu.

Izi gerenade zatewe mu Mujyi wa bujumbura mu bice bitandukanye, harimo aahategerwa imodoka rusange, ndetse no hafi y’ikigo cy’abapolisi bashinzwe kurinda inzego zo mu Burundi, aho inzego z’umutekano zatangaje ko hakomeretse abantu bagera kuri 38.

U Rwanda rwagaragaje ko rudafite aho ruhuriye n’icyo gitero ndetse nta n’impamvu n’imwe yatuma rubigiramo uruhare ndetse ko nta ni’ikibazo rufitanye n’u Burundi.

Rugira ruti: “U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda ariko twe nta kibazo dufitanye n’u Burundi. Turabasaba u Burundi gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cyabo aho kubitwerera u Rwanda.”

Ntabwo ari ubwa mbere u Burundi butwerereye u Rwanda ibibazo byarwo, dore ko muri Gashyantare uyu mwaka Leta y’u Burundi yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, nyuma y’uko wagabye igitero muri iki gihugu, kigahitana bamwe abandi bagakomereka.

Mu itangazo, u Burundi bwashyize hanze icyo gihe bwavuze ko “bukomeje kwamagana imyitwarire y’u Rwanda yo gutoza no guha intwaro umutwe w’iterabwoba wa RED Tabara, ukomeje kugaba ibitero byibasira abasivile, ndetse bugasaba ko buhabwa abari inyuma y’ibikorwa y’uyu mutwe bari mu Rwanda.”

Ni ibirego u Rwanda rwamaganira kure, rugashimangira ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu cy’igituranyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger