U Rwanda rwasabiwe gufatirwa ibihano bikakaye nk’ibyafatiwe Uburusiya
Muri iyi minsi igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abaturage bacyo, bakomeje gushinja u Rwanda kubagabaho ibitero rufatanyije n’umutwe w’abarwanyi ba M23, bakomeje gukozanyaho n’ingabo za leta FARDC.
Umuganga Dr Denis Mukwege ufite ibitaro mu mujyi wa Bukavu yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano nk’ibyafatiwe u Burusiya kuva bwatangiza ibitero muri Ukraine.
Dr Mukwege mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Kamena 2022 mbere y’uko ibitaro bye bya Panzi bisurwa n’Umwamikazi w’u Bubiligi nk’uko 7 sur 7 ibisobanura, yasabye amahanga gufata ikibazo cy’umutekano muke wo muri RDC nk’icyo muri Ukraine.
Yagize ati: “Ububabare bukwiye gufatwa kimwe, rero sintekereza ko Isi izakomeza guceceka. Nabonye ubwo Ukraine yakorerwaga ubushotoranyi, hakurikiyeho ibihano, hakusaywa amamiliyari y’amadolari.”
Yakomeje ati: “Ntabwo twakomeza kwirengagiza impfu amamiliyoni zabereye muri Congo kuko nizera ko turi ku mubumbe umwe. Ubushotoranyi bukorerwa RDC uyu munsi, simbubonamo itandukaniro ryabwo n’ubwo muri Ukraine.”
Uyu muganga wahawe igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 ni umwe mu Banyekongo bavuga rikumvikana bagaragaza ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo z’igihugu cyabo, FARDC.
Azwi nk’umwe mu banyapolitiki basabiye kenshi Leta y’u Rwanda gukurikiranwaho uruhare mu mpfu z’Abanyekongo zabayeho mu myaka yo hambere, aho yemeza ko ingabo zarwo zari zarinjiriye RDC.
Gusa Leta y’u Rwanda yemeza ko Dr Mukwege ari igikoresho cy’abayirwanya bagamije inyungu zabo. Perezida Paul Kagame muri Gicurasi 2021 yabwiye RFI na France 24 ko igihembo cya Nobel yagihawe n’abo bantu kugira ngo ajye akora cyangwa avuge ibyo bamubwiriza.