AmakuruPolitiki

U Rwanda rwandikiye ibaruwa DRC irushinja gufasha M23_ menya ibiyikubiyemo

Muri iyi minsi hakomeje kumvikana umwuka mubibhagati y’u Rwanda na DRC kubera imirwano ikomeje gukomatana hagatibya M23 na FARDC ikitirirwa u Rwanda, Abanye-Congo bakomeje kuzamura urwango rukomeye ku Rwanda n’Ababyarwanda.

Hakurikijwe ubuhahirane,ubushuti n’ibibanire n’ubuhahirane byari bisanzwe hagati y’ibi bihugu byombi, leta y’u Rwanda ikomeje gushaka uburyo yahoshya ugututumba kw’ikibi kurusha icyiza nk’uko bikomeje kugaragara.

Kuva ibibazo byafata indi ntera hagati y’u Rwanda na RDC rushinjwa gufasha umutwe wa M23, inzira ya dipolomasi yahanzwe amaso. Mu byumweru bibiri bishize, intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, yagiriye uruzinduko i Goma n’i Kigali.

Ku rundi ruhande, Perezida wa João Lourenço yagerageje guhuza impande zombi nk’inshingano yahawe n’Umuyobozi wa AU, agirana ibiganiro na Perezida Kagame ndetse na Tshisekedi.

Tshisekedi yabonanye na Lourenço, ibiganiro byabo birangira yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bari barashimuswe na FARDC ifatanyije n’Umutwe wa FDLR.

Huang Xia ku wa 13 Kamena yagiriye uruzinduko i Brazzaville yakirwa na Perezida Denis Sassou Nguesso, amumenyesha ko mu gihe cya vuba RDC igiye gusubukura ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro, aho ku nshuro ya gatatu bizaba ku wa 17 cyangwa 20 Kamena.

Yanavuze ko mu minsi iri imbere, hari inama iteganyijwe izahuza Perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame na João Lourenço.

Ibi byose byabaga mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuzamuka umwuka w’abantu bavuga ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’ibibazo byose biri mu gihugu cyabo.



Byageze n’aho abayobozi mu nzego zitandukanye muri RDC batangira gusaba abaturage kwegura intwaro, zirimo imihoro, bakitegura kwikiza abanyarwanda aho bari hose.

Ni ubutumwa bwakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse uwitwa ko ari umunyarwanda atangira guterwa ubwoba ko azagirirwa nabi.

Jeune Afrique yatangaje ko ku wa 10 Kamena, u Rwanda rwahamagaje chargée d’affaires wa Ambasade ya RDC mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba, yitaba kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Yashyikirijwe ubutumwa bugenewe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, aho u Rwanda rwamumenyeshaga ko rutishimiye kuba FARDC ikomeje kurasa ku butaka bwarwo.

U Rwanda kandi rwamenyesheje RDC uruhande rwarwo mu ibaruwa yanditswe ikoherezwa mu ndimi ebyiri, Icyongereza n’Igifaransa. Muri iyo baruwa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yamagana ibikorwa by’ubushotoranyi bya hato na hato bikorwa na RDC ku butaka bw’u Rwanda.

Hatanzwe urugero ku bitero byagabwe ku wa 10 Kamena ahagana 11:55 ubwo FARDC yateraga ibisasu ku butaka bw’u Rwanda ahitwa Gasiza mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yatangaga kandi n’izindi ngero zirimo ishimutwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda baje kurekurwa bigizwemo uruhare na Angola nk’umuhuza, ndetse ikagaragaza ko “hari abayobozi bakuru muri Guverinoma no mu nzego z’umutekano za RDC bakomeje gusaba abaturage kwibasira u Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda muri rusange”.

U Rwanda rwabwiye Congo ko iri cengezamatwara ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga rigamije kwibasira u Rwanda.

Ku rundi ruhande, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC, Adolphe Muzito, yasabye igihugu cye ko cyakubaka urukuta rutandukanya u Rwanda na RDC.

Uyu mugabo uyobora ihurira ry’amashyaka ryitwa Lamuka, yavuze ko ibyo byafasha kumenya abinjira n’abasohoka ngo baturutse mu Rwanda bagiye gufasha umutwe wa M23.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri RDC batangiye kandi kwijundika Guverinoma ya Uganda, bavuga ko yo kimwe n’u Rwanda, ari abanzi bakomeye b’iki gihugu.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger