U Rwanda rwamaze kugeza icyogajuru mu isanzure kizafasha mu gukwirakwiza Internet mu mashuri
Mu ijoro ryakeye, u Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kitezweho gutanga Internet mu mashuri atandukanye yiganjemo ayo mu cyaro.
Leta y’u Rwanda yohereje mu isanzure iki cyogajuru kiswe”Icyerekezo” ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cya One Web gikomeye cyane mu by’itumanaho.
Ingabire Paula uyobora Minisiteri y’ikoranabuhanga yavuze ko kohereza iki cyogajuru mu isanzure ari intambwe ikomeye itewe na leta y’u Rwanda, avuga ko ari amahirwe akomeye One Web yabahaye yo kwifashisha ibyogajuru byayo mu gutanga internet yihuta kandi ku giciro gito, ku mashuri ari mu bice by’icyaro mu Rwanda.
Umuhango wo kohereza iki cyogajuru mu isanzure wabereye mu kirwa Guyane muri Amerika y’Amajyepfo ariko kagenzurwa n’u Bufaransa. Iki cyogajuru cyahagurutse gifashijwe na ’rocket’ ya Soyouz yakozwe n’Abarusiya. cyari hamwe n’ibindi bitanu na byo byoherejwe mu isanzure n’ikigo cya One Web.
Intego One Web ifite ni ukohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri.
Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo u Rwanda rwatangaje ku mugaragaro gahunda rufite mu kohereza ibyogajuru byarwo mu isanzure, ruvuga ko icya mbere kigomba kuba cyoherejweyo bitarenze uyu mwaka.
Icyogajuru Icyerekezo cyahawe izina n’Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nkombo. Ni ishuri riherereye ku kirwa cya Nkombo giherereye kuri kilometero 16 uvuye ku butaka.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Karema avuga ko kuba iri shuri ryo ku Nkombo riri kure cyane uvuye ku butaka biruha amahirwe yo kubimburira andi yo mu Rwanda mu kubyaza umusaruro Internet yacyo.
Uretse iki cyogajuru cyaraye cyoherejwe mu isanzure, u Rwanda ruranateganya kohereza ikindi cyogajuru magingo aya kiri gutunganywa ku bufatanye n’igihugu cy’Ubuyapani. Byitezwe ko iki cyogajuru na cyo kizagezwa mu isanzure bitarenze muri Kamena uyu mwaka.