U Rwanda rwamaganiye kure raporo ya UN irushinja gufasha umutwe M23
Raporo ya UN itarashyirwa ahagaragara ivuga ko “hari ibimenyetso bikomeye” byemeza ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo kurwana ku ruhande rwa M23, zikayiha intwaro, imyambaro n’ubundi bufasha.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje kuvugwa ko Ingabo zarwo zagiye kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe kuri iyo raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye, yavuze ko itagira icyo itangaza kuri raporo itarashyirwa ahagaragara ngo inasesengurwe.
Reuters yatangaje igaragaramo ko Ingabo z’u Rwanda zafatanyije na M23 mu gitero ku birindiro by’ingabo za Congo i Rumangabo, muri Gicurasi.
Hagarukwa no ku ngingo irimo ugushidikanya gukomeye, aho ngo ubwo M23 yafataga umujyi w’ingenzi cyane wa Bunagana uherereye ku mupaka, muri Kamena, “abasirikare b’u Rwanda bashobora kuba bari bahari cyangwa barahaye ibikoresho izo nyeshyamba.”
Rwanda’s Response to unvalidated allegations by UN Group of Experts. https://t.co/uFJUxF9f6n
Ibyo bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda na M23 ngo byabaga bigamije guhiga FDLR, umutwe wakomeje gushinjwa ko ukorana n’Ingabo za Leta ya Congo.
Raporo inagaragaza ko bamwe mu basirikare ba Congo bateye inkunga cyangwa bagafatanya kurwana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR.
Iby’iyo raporo ivugwa ntabwo birasobanuka kuko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kashyikirijwe raporo y’impuguke kuri RDC muri Kamena 2022, kandi ntiyarimo ibyo birego byose.
Ku rundi ruhande, ngo raporo y’igihe giciriritse izatangwa mu Ukuboza, ku buryo ibi bitangazwa ngo ari amayeri yo kurangaza abantu ngo ntibite ku bibazo nyabyo, nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibivuga.
Ikomeza riti “Kugeza ikibazo cya FDLR ikorana bya hafi n’igisirikare cya RDC, gifashwe mu buryo bukomeye kandi kigakemurwa, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ntushobora kugerwaho. Ibi kandi birimo kuba MONUSCO irebera, imaze muri RDC imyaka isaga 20 ariko nta gisubizo kiraboneka.”
Hagati aho, hari ibitero n’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri RDC ku nshuro zitandukanye, bikomeretsa abantu ndetse byangiza ibintu byinshi.
Amaperereza yarakozwe, ndetse ngo yari mu bigize raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri Kamena.
Itangazo rikomeza riti “U Rwanda rufite ububasha n’uburenganzira bwo kurinda ubutaka n’abaturage barwo, rudategereje ko ibibazo biza ngo bibagereho.”
Iryo tangazo rivuga ko ukubaho kwa M23 n’inkomoko yabyo bizwi nk’ikibazo cy’imbere muri RDC, ariko ngo bashaka kubigira umutwaro w’ibindi bihugu.
Nyamara ngo u Rwanda rucumbikiye ibihumbi by’impunzi z’abanye-congo, zoihamaze imyaka irenga 25.
Itangazo rikomeza riti “Mu gihe uburyo bwashyizweho n’akarere bukomeza gushakisha umuti ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rwakomeje gutanga intabaza ku Umuryango w’Abibumbye n’izindi nzego mpuzamahanga kuri ibi bibazo bibangamiye umutekano w’igihugu cyacu.”
Rivuga ko ahubwo, u Rwanda rukomeje guharanira amahoro rwo n’abaturanyi barwo barushaho kungukiramo.
Muri iyo raporo, havugwamo ko itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye “ryabonye ibimenyetso bikomeye bihamya ko Ingabo z’u Rwanda zari, ndetse zakoreye ibikorwa bya gisirikare muri Rutshuru hagati y’Ugushyingo 2021 na Nyakanga 2022.”
Ku ruhande rwa Congo, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko bakiranye yombi ibyakozwe n’izo mpuguke.
Yanditse kuri Twitter ati “Ukuri iteka kuratsinda. Twizera ko imyanzuro izafatwa mu gihe cya vuba kugira ngo hahagarikwe ukwivanga k’u Rwanda, hakaboneka amahoro arambye.”
Izi mpuguke zivuga ko zanafashe amafoto y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu birindiro bya M23, imirongo y’abasirikare bagenda hafi y’umupaka w’u Rwanda, n’abarwanyi ba M23 bambaye impuzankano nshya isa n’iy’ingabo z’u Rwanda.