U Rwanda rwakiriye itsinda rya ba mukerarugendo bakomeye ku rwego rw’isi
Kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Kamena, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo 10 baje mu muhango wo gutaha indege yihariye (private jet) igamije gukora ingendo zo kwinezeza no gutembera ku mugabane w’Afurika.
Aba ba mukerarugendo 10 barimo Abanyamerika icyenda n’umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bageze mu Rwanda aho batangiye ibikorwa byo gusura ibice nyaburanga bitatse igihugu bibanda by’umwihariko ku ngagi zo mu Birunga.
Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 26 Kanama 2021, mu ndege bwite ya Emirates. Biteganyijwe ko bazamara mu Rwanda iminsi itatu.
Urugendo rw’aba bamukerarugendo rufite umwihariko kuko ari ubwa mbere rubayeho, rwateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cya Emirates n’icya ROAR Africa gifite uburambe mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Deborah Calmeyer ukuriye ikigo ROAR Afrika cyateguye uru ruzinduko rudasanzwe, asobanura ko mu byo bagomba gusura harimo pariki y’Ibirunga ifite umwihariko wo kugira ingagi zo mu misozi zitaboneka ahandi ku isi.
Yagize ati “Intego y’uru rugendo ni ukugaragaza ubukerarugendo bwa Afurika kuko uyu mugabane ufite amoko menshi y’ubukerarugendo bwivugira, turashaka kweraka isi ko hari ahantu henshi ho gusura muri Afurika, abahatuye, ndetse n’ubwinshi bw’inyamaswa ziteye amatsiko. Uru ni urugendo rw’ingenzi kuri twe. Iyi minsi 3 tuzasura Singita, pariki y’ibirunga, tuzareba ingagi, inkima, tuzareba imisozi yaho, abaturage tumenye amateka, umuco n’ibindi byinshi tuzifuza kuhakorera.”
Aba ba mukerarugendo bageze mu Rwanda bavuye muri Zimbabwe, Kenya na Botswana.
Biteganyijwe ko bazasura Ingagi z’imisozi n’inguge ziboneka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse banasure ibiturage bizengurutse iyo Pariki basobanurirwa ibikorwa by’Igihugu bijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse bakaba bazanagira uruhare mu kuyishyigikira.
Mu mwaka ushize wa 2020, u Rwanda rwabonetse mu bice bitatu by’Isi bya mbere byahawe ikirango cyemeza ko ubukerarugendo buhakorerwa muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 budateje ingorane ku rwego mpuzamahanga.
Ku ikubitiro, icyo kirango cyatanzwe n’Akanama Mpuzamahanga kita ku bukerarugendo n’ingendo (WTTC) cyahawe u Rwanda, Indonesia na Dubai nk’ahantu hubahirije amabwiriza y’ubwirinzi n’ay’isuku biha ba mukerarugendo uburenganzira bwo kuhatemberera nta nkomyi.