AmakuruAmakuru ashushyeUmuco

U Rwanda rwakiriye indirimbo n’imbyino gakondo byatwawe n’Ububiligi mu gihe cy’ubukoroni

Mu gihe ibihugu by’inshi by’Iburayi bikomeje kugarura imitungo imwe nimwe byasahuye k’umugabane w’Afurika , ku wa 28 Ukwakira 2021 Ububiligi bwashyikirije u Rwanda indirimbo n’imbyino 4000 byafashwe mu gihe cy’ubukoloni.

Aya majwi y’indirimbo n’imbyino byafashwe kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza mu mwaka w’ibihumbi 2000 aho ababiligi bayatwaye bakashyira muri mu nzu ndangamurage yabo izwi nka Musée Royal de l’Afrique central-Tervuren.

Uwo murage wagaruwe mu Rwanda nyuma yo gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo byoroha kubihanahana kandi bifite n’amazina nk’uko ba nyirabyo bari barayabyise mu gihe byafatwaga, aho byafatiwe n’imihango byafatiwemo.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba umurage w’u Rwanda wari umaze igihe mu mahanga wasubijwe bene wo.

Ati “Uyu ni umurage utari uzwi n’Abanyarwanda, natwe ibyo dufite ugereranyije n’ibyo baduhaye usanga ntacyo twari dufite. Ni ibintu twishimiye ariko sibyo byonyine bafite; iki ni igice kimwe cy’uwo murage w’indirimbo n’imbyino ariko bafite n’ibindi bikoresho, urugero ni ibicurangisho by’izo ndirimbo, bakagira ibindi bikoresho byaba ibibaje n’ibiboshye.”

Amb Masozera yavuze ko ibiganiro bikomeje hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi kugira ngo n’ibindi bimenyetso ndangamurage by’Abanyarwanda biri muri icyo gihugu bisubizwe, kandi ngo u Bubiligi bwagaragaje ubushake.

Yavuze ko nyuma yo kwakira uwo murage ushingiye ku muziki, bazawushyira ku karubanda buri wese ushaka kuwumva, gukora ubushakashatsi n’ibindi akabasha kuwubona byoroshye.

By’umwihariko, Masozera yasabye abahanzi nyarwanda kuvoma inganzo muri izo mbyino n’indirimbo, aho gushidukira iby’amahanga.

Ambasaderi w’ububiligi mu Rwanda,Bert Versmessen yavuze ko uwo murage w’u Rwanda wagaruwe mu rugo ari umusanzu ukomeye wo guhuza ahashize h’u Rwanda n’ahazaza harwo.

Ati ”Ni umuco n’umurage dusangiye.Bivuze ko ubu dushobora kugira uruhare mu guhuza ahahise h’u Rwanda n’umuco gakondo,Tukabihuza n’ahazaza. Twishimiyeko twagize uruhare muri ibi, tukaba tunasangira uburyohe bw’uyu muziki.”

Inteko y’umuco yatangaje ko nyuma yo kwakira uwo murage gakondo w’Abanyarwanda, bizashyirwa aho buri wese yabasha kubibona nko ku mbuga nkoranyambaga no mu nzu Ndangamurage I Huye.

Ku babyibuka neza mu mwaka ushize nabwo u Bubiligi bwahaye u Rwanda impapuro zisaga ibihumbi 10 zikubiyemo amakuru arebana n’ubushakashatsi bwakoze guhera mu 1923 ku hantu haba hari amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ibi byose biri gukorwa biciye mu mushinga wiswe ‘SHARE’ w’imyaka itanu, urimo guhererekanya ibimenyetso by’umurage n’amateka by’u Rwanda bibitse mu Bubiligi, kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga ibimenyetso ndangamurage, kuvugurura Inzu Ndangamurage ya Huye, ubushakashatsi n’ibindi.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yijeje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kuzana no kubungabunga umurage.

Ambasaderi Masozera (iburyo) asinyira ko u Rwanda rwakiriye umwe mu murage warwo wari ubitse mu Bubiligi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger