U Rwanda rwakiriye impunzi za mbere zaturutse muri Libya (Amafoto)
Itsinda ry’impunzi 66 zemerewe guhabwa ubuhungiro na leta y’u Rwanda, zageze i Kigali mu ijoro ryakeye ziturutse mu gihugu cya Libya.
Izi mpunzi za geze mu Rwanda ni ikiciro cya mbere cy’izigera kuri 500 leta y’u Rwanda yemeye kwakira zigomba guturuka mu gihugu cya Libya.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) muri Libya, ryatangaje ko ‘abenshi bari muri uru rugendo ari abana batari kumwe n’imiryango, abagore b’abapfakazi ndetse n’imiryango’.
Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na AU ndetse na UNHCR, ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 10 Nzeri 2019.
Biteganyijwe ko izi mpunzi zituzwa mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera.