AmakuruAmakuru ashushyeImikino

U Rwanda rwakiriye amahugurwa y’abayobozi ba za Federasiyo z’umupira w’amaguru muri Afurika

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019 i Kigali hatangirijwe amahugurwa y’iminsi itanu y’abayobozi ba tekinike (Directeur Technique) n’abanyamabanga bakuru b’amashyirahamwe baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’aba Directeur Techniques 14 n’abanyamabanga ba za federasiyo 13 azajya atangwa n’impuguke ziyobowe na Jurg Nepfer, umuyobozi wa komisiyo y’abayobozi ba tekenike muri FIFA, akazabera muri Lemigo Hotel aho aratangira uyu munsi akazasozwa kuwa 30 Ugushyingo 2019.

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu birimo u  Rwanda, Algeria, Angola, Benin, Cameroon, Cape Vert, DR Congo, Ibirwa bya Comoros, Djibouti, Gabon, Equatorial Guinea, Morocco, Sierra Leone, Somalia, Tanzania na Zambia.

Kwakira aya mahugurwa bikaba bizafasha abayobozi ba za Federation kongera ubumenyi bari bafite nk’uko Uwayezu François Regis, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA yabitangaje.

Uwayezu François Regis, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Ati “Ni byiza ko aya mahugurwa abaho kuko haba Abayobozi ba tekinike n’iterambere ndetse n’Abanyamabanga bakuru baza Federasiyo usanga ari bo ba Tekinisiye bakuru ni byiza rero ko bahabwa amahugurwa kuko hari byinshi baba bari bwunguke bijyanye n’igihe ariko by’umwihariko imikorere n’imikoranire. uretse no ku rwego rw’abantu guhurwa hari ikindi kinini bisigira igihugu, rero turishimira ko FIFA yatugiriye ikizere.”

Umuyobozi uhagarariye ibya tekinike muri FIFA Jurg Nepfer yavuze ko aya mahugurwa azakomeza n’umwaka utaha kugirango Afurika igire abahanga bafite ubunararibonye ku mupira w’amaguru.

Ati ” Aya mahugurwa ntabwo ari ay’igihe kimwe aza agahita arangira, kuko ni urugendo twatangiye ruzakomeza kuko nibasoza aya masomo, umwaka utaha hazabo ’Module’ ya kabiri izibanda ku gutoza no kwigishwa cyane tekinike mu by’inzego z’ubuyobozi bukuru na ’Management’.”

Jurg Nepfer, Umuyobozi ushinzwe ibya Tekinike muri FIFA

Aya mahugurwa azajya atangwa n’impuguke zirimo; Jurg Nepfer ukuriye komisiyo y’abayobozi ba Tekinike muri FIFA, Dominique Niyonzima Umujyanama mu karere k’iburasizuba, Richard Tardy wigeze no gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, ubu akaba akora muri FIFA nk’impuguke mu bya tekinike, Carolina Wellington umuhuza w’ibikorwa by’iterambere muri FIFA, El Hadji Wack Diop ushinzwe ibiro by’i Dakar by’iterambere mu majyefo n’uburengerazuba bw’Afurka muri FIFA ndetse na Marie-Florence Mahwera ushinzwe ibiro bya Addis Ababa mu majyepfo n’uburasirazuba bwa Afurika muri FIFA.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger