AmakuruUbukungu

U Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu bihugu bifite ibiribwa bihenze

Izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa mu Rwanda rikomeje kwiyongera nk’uko bigaragara muri Raporo nshya ya Banki y’Isi.

Iyi raporo yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi.

Iyi raporo ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda rihagaze kuri 15%, inyuma y’ibihugu bya Misiri (36%) na Lebanon ya mbere ku Isi ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 44%.

Ibindi bihugu biri mu icumi bya mbere ku Isi harimo Turkiya (14%), Sierra Leone na Ghana (12%), Surname, Malawi n’u Burundi (11%) cyo kimwe na Bahrain ibiciro byazamutseho 9%.

Banki y’Isi muri raporo yasohoye ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023, yavuze ko byibura 57.9% by’ibihugu bifite ubukungu bwo hasi izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riri ku mpuzandengo ya 5%, ndetse iyo mpuzandengo ikaba iri no mu bihugu 86.4% biri mu cyiciro cy’ibifite ubukungu buciriritse.

Ni mu gihe byibura 62% by’ibihugu bifite ubukungu bwo ku rwego rwo hejuru ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku mpuzandengo iri hejuru ya 10%.

Muri rusange ibihugu byugarijwe na kiriya kibazo byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, ibyo muri Amerika ya Ruguru, iy’amajyepfo, ibyo mu majyepfo ya Aziya, u Burayi na Aziya yo hagati.

Banki y’Isi ivuga ko muri rusange izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryazamutseho hejuru ya 75% mu bihugu 163 yibanzeho ikora iriya raporo.

Iyi Banki isobanura ko nk’igiciro cy’umuceri cyatumbagiye nyuma y’uko muri Nyakanga uyu mwaka u Buhinde bwafashe icyemezo cyo guhagarika kohereza mu mahanga umuceri utari uwo mu bwoko bwa Basmati.

Ni icyemezo cyateje impungenge z’uko ibihugu bya Burmanie na Philippines na byo biri mu byohereza mu mahanga umuceri mwinshi na byo bishobora gufata icyemezo nka kiriya.

Izindi mpamvu iyi Banki itanga ni imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’amakimbirane yo hirya no hino ku Isi, by’umwihariko intambara y’u Burusiya na Ukraine yateje ibura rikomeye ry’ibinyampeke.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger