AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika nk’igihugu gifite abagore benshi mu buyobozi

Ku wa Kabiri taliki ya 26 Ugushyingo 2019, ubwo hatangazwaga raporo  yiswe Africa Gender Index Report 2019, u Rwanda rwisanze ku isonga nk’igihugu cyo muri Afurika gifite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo.

U Rwanda kandi muri rusange rwaje  ku mwanya wa kane mu kugira ubusumbane buri ku gipimo cyo hasi hagati y’abagore n’abagabo.

Iyi raporo y’uyu mwaka ku busumbane hagati y’abagabo n’abagore muri Afurika yamurikiwe mu nama mpuzamahanga ku buringanire, Global Gender Summit ibera i Kigali.

Ni raporo ifite inkingi 3 z’ingenzi, zirimo ubukungu, imibereho myiza n’ibijyanye n’imiyoborere, aharebwe uburyo abagore bahagarariwe mu nzego zose n’uko bubakirwa ubushobozi mu bihugu byabo.

Kuri iyi nkingi ya 3, u Rwanda ruzwiho kugira abagore 50% by’abagize guverinoma na 61% by’abagize umutwe w’abadepite, ni rwo rwaje ku isonga n’amanota 62.6%, ku mwanya wa 2 haza Afurika y’Epfo n’amanota 62.1%, Namibia iba iya 3 n’amanota 49.4%.

Umuhuzabikorwa w’itsinda ryakoze iyi raporo, Madamu Ngone Diop, avuga ko kugira umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo bifitanye isano n’iterambere ry’Igihugu mu zindi nzego.

Ati ‘‘Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse twakoze mu bihugu byose bigize uyu mugabane, ariko kugira umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko bifitanye isano no kubakira ubushobozi umugore muri politiki, kandi ibyo binajyana no kumwubakira ubushobozi no mu mibereho myiza. Ni nako bigenda iyo ufite abagore benshi bize. Mu myaka mike ishize Banki y’Isi yagaragaje ko iyo ubashije byibura kuzamura umubare w’abakobwa cyangwa abagore bize ku gipimo cya 0.4% gusa, bituma ubukungu bw’igihugu cyawe bwiyongeraho 12%.’’

N’ubwo u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bijyanye no kugira umubare munini w’abagore mu nzego zose no mu kububakirwa ubushobozi, ku rutonde rusange ruza ku mwanya wa kane n’amanota 76.1%.

Muri rusange igihugu cya Namibia ni cyo kiri ku isonga mu kugira icyuho gito hagati y’abagabo n’abagore, aho kiza ku mwanya wa mbere n’amanota 79.7, Lesotho ku mwanya wa 2 n’amanota 77.6%, Afurika y’Epfo kuwa 3 n’amanota 76.8%.

Rumwe mu nzego iyi raporo itunga agatoki ko rukigaragaramo ubusumbane bukabije hagati y’abagabo n’abagore mu Rwanda, ni uburezi byumwihariko mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga, imibare na Engineering.

Cyakora Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Soline Nyirahabimana, avuga ko ahakigaragara icyuho kubera imbogamizi zinyuranye kizazibwa buhoro buhoro.

Ati ‘‘Twishimiye ko tudafite amategeko avangura cyangwa ngo aheze bamwe, ariko nanone kugira amategeko ni kimwe no kuyubahiriza kikaba ikindi. Turacyahura n’imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa kimwe n’ibindi bihugu, kuko murabizi ko nta gihugu na kimwe kirabasha kugera ku buringanire bwuzuye.’’

Ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ku buringanire, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na we yashimangiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukomeza umuvuduko mu kugabanya icyuho hagati y’abagabo n’abagore.

Yagize ati ‘‘Twebwe rero icyo tugerageza gukora ubu ni ugukomereza aho tugeze tukanarenzaho kandi tukizera ko kuziba icyuho kigihari biba inshingano ya buri wese kuko n’ubwo ari inshingano y’abagore ni n’iy’abagabo.’’

Muri rusange Africa Gender Index Report 2019, yerekana ko n’ubwo Afurika igenda itera intambwe muri uru rwego, ubusumbane hagati y’ibitsina byombi bukiri hejuru kuko buri ku gipimo cya 51.4%.

Africa Gender Index Report 2019 yakozwe n’itsinda ry’impuguke mpuzamahanga ku bufatanye bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, ndetse na komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika, UNECA.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger