U Rwanda rwahawe kwakira CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka
Inama y’ubuyobozi bukuru bwa CEFAFA yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, yanzuye ko irushanwa rya CECAFA y’ama-Clubs y’uyu mwaka rizabera hano mu Rwanda.
Ni irushanwa riteganyijwe gutangira ku wa 26 Nyakanga 2019.
Iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni incuro ya gatanu rizaba rikinirwa ku butaka bw’u Rwanda.
CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2014, aho El Merreikh yo muri Sudan yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC ku gitego 1-0. Abafana ba APR FC ntibazibagirwa Umunya-Kenya Allan Wanga wabatsindiye iki gitego kuri Stade Amahoro i Remera.
Irushanwa ry’uyu mwaka rigiye kuba, nyuma y’iryabereye muri Tanzania mu mwaka ushize wa 2018. Ikipe ya Azam FC ni yo yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Simba SC Club ibitego 2-1. Amakipe ya Rayon Sports na APR FC ya hano mu Rwanda yari yitabiriye iri rushanwa, gusa asezererwa nta n’imwe irenze 1/4 cy’irangiza. APR FC yo ntiyigeze inarenga amatsinda.
Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu karere, riterwa inkunga na Perezida Kagame kuva muri 2002. Nyakubahwa Kagame asanzwe aritera inkunga y’amadorali ya Amerika ibihumbi mirongo itandatu ($60,000) agabanywa amakipe atatu aba yitwaye neza kurusha andi.