AmakuruPolitiki

U Rwanda rwahamirije Ubwongereza bimwe. mu bibera muri DRC

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, yasubije iki gihugu cyashinje u Rwanda kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ibusaba kureka kwirengagiza nkana no gushyigikira RDC ishakira ibisubizo mu ntambara.

Nyuma yo guhamagarwa mu Biro bishinzwe Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere mu Bwongereza (FCDO), Ambasaderi w’u Rwanda muri UK, Johnston Busingye yatanze ibisubizo bitandukanye ku bibazo yabajijwe.

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biri hakurya y’umupaka w’Igihugu. Ibyo bibazo by’umutekano byigaragaje neza ku wa 26 Mutarama ubwo ibisasu byaraswaga mu Karere ka Rubavu bikica abantu16 abandi 177 bagakomereka, inzu zisaga 300 zigasenyuka, n’ibindi bikorwa remezo n’imitungo bikahababarira.

Yahamirije u Bwongereza ko u Rwanda rukomeje kugarizwa n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’umutwe w’iterabwoba w’Abajenosideri wa FDLR warashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda muri Kamena 2022, mbere ho ibyumweru bibiri ngo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bibarizwa muri COmmonwelath (CHOGM) iteranire i Kigali.

Ati: “FDLR imaze kugaba ibitero birenga 20 ku butaka bw’u Rwanda kandi ubu yamaze kwinjizwa mu ngabo za Congo (FARDC) nk’umufatanyabikorwa wabo w’imena [mu mugambi wo gutera no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda wemejwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.]

Yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no gutanga umusanzu warwo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro ibihamya bifatika bikaba byigaragaza mu kubahiriza amahame yose arimo no kubaha ubundi butumwa.

Ariko ngo iyo Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) bufatanyije n’ihuriro ry’Ingabo za RDC na FDLR, abacanshuro n’abandi, biragorana kumenya imbibi zabo aho zigarukira.

Yasobanuye ko M23 atari Abanyarwanda, ahubwo ari Abanyekongo bari mu rugamba rwo kurwanya ubuhezanguni bushingiye ku ivanguramoko bwabaye nka virusi, aho Guverinoma yabo yabirebereye ikanabishyigikira, n’Umuryango Mpuzamahanga harimo n’u Bwongereza ukaba ubirebera.

Ati: “Ubwo buhezanguni bushingiye ku ivanguramoko, uyu munsi bumaze kuba ikibazo cy’Akarere kandi ni ingezi ko kirandurwa mu guharanira amahoro n’iterambere birambye mu Karere.”

Yasabye u Bwongereza gushyigikita gahunda y’ibiganiro by’amahoro ya Luanda-Nairobi ishyigikiwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), bukanirinda kwifatanya na RDC yahisemo igisubizo cya gisirikare mu gukemura ibibazo bishingiye ku burenganzira bw’abaturage.

By’umwihariko yagarutse ku gusobanura ingingo z’ingenzi ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere gishingiyeho.

Ati: “Bihabanye n’ibivugwa n’abashaka kwiherezaho abantu, FDLR si umutwe wavuye ku murongo cyangwa ugizwe n’abasaza. Nubwo ari ukuri ko FDLR ifite amateka ahera mu 1994, yakomeje kwisuganya, guhabwa intwaro no kwinjiza abarwanyi bashya nta rutangira, kuko bashyigikiwe na RDC. Gusa ikibazo FDLR iteje si icy’ubushobozi bwayo bwa gisirikare ahubwo ni ugukwirakwiza ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, ari na yo yakongeje ubwicanyi bushingiye ku moko mu myaka 30 ishize.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Busingye Johnston, yavuze ko kutabaza inshingano abayobozi birirwa bakwirakwiza imvugo z’urwango rushingiye ku moko mu Burundi na RDC ari ikibazo gikomeye cy’Akarere.

Yavuze kandi ko isubukurwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC rikwiye kumvikana neza, kuko ryakurikiye icyemezo cya RDC cyo kwirukana igitaraganya Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa bw’Amahoro (EAC) zari zimaze amezi atandatu zifasha urugendo rwo guhagarika imirwano.

RDC ikimara kwirukana ingabo za EACRF, yahise ikorana n’Ingabo za SADC (SAMIDRC), ingabo z’u Burundi zisaga 10,000, FDLR, abacanshuri b’i Burayi ndetse bakoresha intwaro nyinshi zigezweho mu kugaba ibitero ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo M23 no kugaba igitero ku Rwanda mu buryo bweruye.

Amakuru atugeraho ni uko FDLR muri FARDC bari barashinze ibirindiro mu Bilometero bitatu uvuye ku mupaka w’u Rwanda, kimwe n’abo bari bafatanyije bose bari begereye umupaka.

Yavuze kandi kuri MONUSCO imaze imyaka 20 igerageza kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ikaba yarareberaga ubwo FDLR yiyubakaga ikongera imbaraga, ikagura ubutaka ikoreraho, ikabona amaboko y’indi mitwe yitwaje intwaro, n’abayobozi abayobozi ba MONUSCO bakaba barivanze na FDLR ku buryo bigorana kubatandukanya.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwahamirije UK ko rwubatse ubushobozi bwarwo mu guharanira umutekano n’amahoro by’abaturage, mu gihe rukomeza no kongera ubushobozi bwo gutanga umusanzu warwo mu guharanira umutekano mu Karere.

Gusa ngo biragayitse kuba umusanzu wa Leta ya RDC ari ukazenguruka ibihugu byose by’i Burayi isabira ibihano u Rwanda, harimo no gusaba ko rwakurwa mu gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro.

Amb. Busingye ati: “Ibyo nta kintu na mba byagira icyo bitanga mu rugendo rwo guharanira amahoro.”

U Bwongereza bwongeye kwibutswa ko imyaka 30 ishize bugicumbikiye abakekwaho ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abtutsi mu 1994, bakaba barimo kurya imisoro y’Abongereza.

Mu gihe ibindi bihugu byo mu Burengerazuba byaburanishije cyangwa bikoherezwa abakekwa, u Bwongereza bura cyari ijuru rito kuri abo banyabyaha mu Burengerazuba bw’Isi.

U Bwongereza nanone bwasabwe gushyigikira no kugendera mu murongo washyizweho n’Inama ya EAC na SADC yo gukemura burundu ikibazo cya FDLR.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger