Amakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwahakanye ubutumire bwa Uganda ku biganiro na yo bivugwa ko rwahawe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko bitangaje kubona mu itangazamakuru ryo muri Uganda itariki y’ubutumire ku biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, kandi inzego z’u Rwanda zitarabimenyeshwa.

Ni inama ya kabiri irimo gutegurwa, ya komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda yashyizweho n’amasezerano Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni basinyiye i Luanda muri Angola, ku wa 21 Kanama. Ni amasezerano agamije guhosha ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 16 Nzeri 2019 nibwo i Kigali habereye inama ya mbere y’iyi komisiyo yashyiriweho gukemura ibibazo bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na  Uganda kandi nyamara ari ibituranyi.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’i Kigali , hemejwe ko inama itaha izaba nyuma y’iminsi 30 uhereye igiye iya mbere yabereye, yo ikabera i Kampala, gusa iyo minsi bari bihaye yamaze kurenga.

Kuri iki Cyumweru nibwo ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyanditse ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yohereje ubutumire i Kigali, buha ikaze intumwa z’u Rwanda “mu nama iteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier akimara kubona iyi nkuru ya Chimpreports kuri Twetter yanditse agira ati ” Biratangaje kumenya ibintu biciye mu kinyamakuru. Ntitwigeze tubiganiraho cyangwa se ngo batubaze itariki kandi Minisiteri y’ububanyi n’amahanga na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda  ntizirabona ubutumire.”

Mu nama ya mbere, u Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu, yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.

Kimwe n’indi myanzuro yemeranyijweho, Nduhungirehe aherutse gutangaza ko nta kintu gishya kirabaho.

Indi myanzuro yari yemeranyijweho harimo ko ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagamijwe ko mu gihe kiri imbere hazajya habaho ubufatanye mu gukurikirana abakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

Ibihugu byombi kandi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”

Iyo tariki ibaye ari ukuri, si ubwa mbere ubutumwa bwa Uganda bureba u Rwanda bunyuze mu itangazamakuru, mbere y’uko bugera ku bo bugenewe kuko hari n’ibaruwa Perezida Museveni yandikiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ikagera mu itangazamakuru mbere y’uko ayibona.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger