AmakuruPolitiki

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku birego bya US-America

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushinja ingabo z’u Rwanda kurasa ku baturage bari mu nkambi i Goma, rugaragaza ko ibyatangajwe nta shingiro bifite kuko nta perereza ryigenga ryakozwe.

U Rwanda rwahakanye ibi birego mu itangazo ryasohowe kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, rivuga ko u Rwanda rutagomba kwikorezwa umutwaro w’iraswa ry’inkambi ndetse n’ugutsindwa kwa DRC mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere.

Ryagize riti “U Rwanda ntiruzakomeza kwikorera inshingano z’ibisasu biraswa ku nkambi z’imbere mu gihugu hafi ya Goma, cyangwa ngo rwikorezwe umutwaro w’inshingano z’inzego z’umutekano ndetse n’imiyoborere idahwitse ya Guverinoma ya RDC.”

Itangazo rikomeza rivuga ko kurasa kuri iyi nkambi, byabaye nyuma y’uko Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zashyize intwaro zikomeye hagati mu nkambi yuzuyemo impunzi ndetse byamaganwa n’imiryango mpuzamahanga irimo uw’Abaganga batagira Umupaka (Médecins Sans Frontières).

Rikomeza rigira riti: “Ibi byakurikiwe n’ibisasu byarashwe byica abaturage, ndetse benshi mu baturage bakaba barabibonye harimo n’abagizweho ingaruka na byo.”

U Rwanda rwagaragaje ko Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi ziri muri iki gihugu zarashe abari muri iyi nkambi bigaragambyaga.

Iri tangazo rivuga ko mbere y’uko Amerika ishinja u Rwanda, hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe by’ukuri ibyabaye muri iriya nkambi.

U Rwanda kandi rwagaragaje ko kuba Amerika irushinja kugira uruhare mu bibazo bya Congo bimaze kuba nk’umuco, bikaba kandi bituma hataboneka umuti urambye w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rukomeza rugira ruti: “Ibi bitera ingabo mu bitungu Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, Abacanshuro baturutse i Burayi, Ingabo za SADC ndetse n’iz’u Burundi.”

U Rwanda kandi rwanenze uburyo Amerika yafashe uruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bibazo by’umutekano uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

U Rwanda rwatangaje ko kandi rutazahwema gufata ingamba zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano muri rusange kuko Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi n’abandi bategetsi ba Congo batahwemye kuvuga ko bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ndetse no gukuraho ubutegetsi buriho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger