AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwagaragaje uruhande ruherereyeho hagati y’Uburusiya na Ukraine

Kuwa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2022, haterabnye inaama rusange ya ONU/UN, aho abahagarariye ibihugu batoye ku bwiganze bamagana ibitero by’Uburusiya basaba ko buhagarika ibyo bikorwa.

Igikorwa cy’iyo nama cyari kigamije gushyira Uburusiya mu kato ku ruhando rwa dipolomasi y’isi

Mu bihugu 193 bigize UN uwo mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, ibihugu 35 byanze kugira uruhande bijyaho, bitanu (5) byatoye biwanga, mu gihe hari ibindi bitatoye.

U Burundi bwatoye mu bihugu byanze kugira uruhande bifata, u Rwanda rutora rwemeza umwanzuro wo gushyira Uburusiya mu kato.

Mbere y’iri tora, Joseph Sebarenzi impuguke mu bibazo by’ububanyi n’amahanga yabwiye BBC ko nubwo ibihugu byinshi bya Africa byari bicecetse ariko hari impamvu byagombaga kwerekana uruhande rwabyo.

Yagize ati: “Africa ifite inyungu nyinshi ku bihugu by’iburayi kuruta uko izifite k’Uburusiya… Muri rusange wavuga ko Africa iri ku ruhande rw’Uburayi kurusha uko iri ku ruhande rw’Uburusiya.”

Iyi nama rusange idasanzwe yasabwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi, inama rusange nk’iyi idasanzwe yaherukaga guterana mu 1982, nk’uko biri ku rubuga rwa UN.

Mu mwanzuro w’uyu munsi Uburusiya bwashyigikiwe na Belarus, Eritrea, Korea ya Ruguru, na Syria, hamwe n’Uburusiya ubwabwo.

Abategetsi b’ibihugu byinshi bya Africa kugeza uyu munsi bari baririnze kugaragaza uruhande bubogamiyeho muri iyi ntambara.

Umwanzuro nk’uyu wa ONU nta tegeko ryo kuwushyira mu ngiro uba ufite, gusa abasesenguzi bavuga ko wongera ibikorwa byo gushyira Uburusiya mu kato.

Intambara muri Ukraine yakomeje no mu gihe iyi nama idasanzwe yari iteranye, ibisasu bikomeza kuraswa ku migi ikomeye n’abasirikare bagerageza kubikurikira ngo bayifate.

Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika muri UN yanenze Uburusiya gukaza ubugome muri iyi ntambara avuga ko burimo gukoresha intwaro zimwe nka bomb z’umwuka n’izindi zibujijwe mu mategeko mpuzamahanga.

Vassily Nebenzia uhagarariye Uburusiya muri ONU yahakanye ko ingabo zabo ziri kwibasira abasivile, ashinja leta z’iburengerazuba gushyira igitutu ku bindi bihugu ngo uyu mwanzuro wemezwe.

Nebenzia yasubiyemo ko ibi bitero by’Uburusiya bigamije guhagarika ibikorwa bibi bikorerwa abasivile muri Donetsk na Luhansk uduce twa Ukraine duheruka kwemerwa na Moscow nk’ibihugu byigenga.

Nebenzia yongeyeho ko kwemeza uyu mwanzuro bishobora kongera ubukana bw’intambara.

Zhang Jun uhagarariye Ubushinwa – bwatoye ko nta ruhande bufashe, yavuze ko uyu mwanzuro “utaganiriweho byuzuye n’abagize iyi nama”.

Yongeraho ko “utareba mu buryo bwuzuye amateka n’urusobekerane ruri muri aya makimbirane”.

Uko ibihugu byatoye: Ibiri mu cyatsi byamaganye Uburusiya,Umuhondo birifata,umutuku birabushyigikira

Perezida Kagame na Vladimir Putin w’Uburusia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger