U Rwanda rwagaragaje uruhande ruhagazeho ku ntambara ivugwa hagati yarwo na DRCongo
Umutwe wa M23 ukomeje kwigaranzura ingabo za Leta ya DRCongo(FARDC), ibi bikaba bikomeje kuzamura umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda n’iki gihugu kirushinja kuyifasha.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko abatekereza ko hashobora kubaho intambara hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidashoboka kuko rwo rushyize imbere inzira z’ibiganiro kandi ko ruzakora ibishoboka byose akaba ari yo itanga umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.
Alain Mukuralinda yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, agaruka ku mwuka utari mwiza wongeye gufata indi sura mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu cyumweru gishize ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yari mu ruzinduko mu Bwongereza, yaganiriye n’abanyekongo baba muri iki Gihugu, bamusaba gushoza intambara ku Rwanda, abasubiza ko ashyize imbere inzira y’Ibiganiro ariko ko mu gihe yakwanga “ntacyabuza ko habaho n’iy’intambara.”
Muri icyo cyumweru kandi ni bwo imirwano hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo uw’iterabwoba wa FDLR, yubuye.
Kubura kw’iyi mirwano kongeye kubyutsa ibirega Congo ishinja u Rwanda byo gufasha umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda na rwo rwasubije runenga imyitwarire ya kiriya Gihugu cyabanje kugaragaza ko kifuza inzira z’ibiganiro ariko kikaba kiri kubirengaho ahubwo kikongera gushoza intambara.
Nyuma y’ibi byatangajwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro yagiranye n’Abanyekongo baba mu Bwongereza, hari abibajije aho u Rwanda ruhagaze ku kuba rwarwana n’iki Gihugu cy’igituranyi.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko nubwo Congo Kinshasa ikomeje kugaragaza imyitwarire itari mu murungo w’u Rwanda, ariko rwo ruzakomeza guhagarara ku nzira y’ibiganiro.
Ati “U Rwanda rwiyemeje gukora igishoboka cyose kugira ngo ibibazo byo muri Congo dufatanyije n’Ibihugu byo mu karere n’ibindi mpuzamahanga bibonerwe igisubizo.
Nta mpungenge zikwiye kuba igihe cyose abantu bavugana kandi ntekereza ko bitazagera aho u Rwanda na Congo bitazavugana ngo bibe byajya mu mirwano cyangwa mu bindi kuko hari Ibihugu by’inshuti byiyemeje gufasha, abayobozi ubwabo baracyavugana, za ambasade ziracyafunguye.
Abantu ntibagire impungenge, u Rwanda rwitaye kuri icyo kibazo kandi ruzakora ibishoboka ngo icyo kibazo kizakemuke mu nzira y’amahoro […] nta mpamvu yo kujya mu ntambara abantu bavugana.”
Mukuralinda kandi yagarutse ku mikoranire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwamda, avuga ko kiriya Gihugu kiri kurenga ku myanzuro yagiye ifatirwa mu biganiro binyuranye birimo iby’abakuru b’Ibihugu ba EAC ndetse n’ibya Perezida Tshisekedi na Kagame y’i Luanda.
Avuga ko ibi biganiro kimwe n’ibyahuje abakuru b’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, hafatiwemo imyanzuro ivuga ko gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bisaba kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose ibarirwa mu 120.
Ati “Ariko kugeza uyu munsi hakomeza kuvugwa umutwe umwe kandi uwo mutwe umwe ukavugwa hari undi ingabo za Congo zikorana na wo, u Rwanda ruhora ruvuga ruti ‘FDLR iteje ikibazo hariya hantu’, bakabirengaho aho kugira ngo na wo bawurwanye, ahubwo bagafatanya na wo mu bikorwa bya gisirikare.”
Avuga ko ibi bituma u Rwanda rukomeza kubigenzura kugira ngo ubu bufatanye bwa FARDC na FDLR butaba bwakototera umutekano w’u Rwanda nkuko byabaye mu mezi ashize, ubu rukaba rucungira hafi inkiko zarwo ziruhuza na Congo.