U Rwanda rwagaragaje uko rwakiriye ibyo M23 na FARDC biyemeje
Guverinoma y’u Rwanda yashimye icyemezo cya AFC/M23 cyo kuvana ingabo zayo mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zaho mu rwego rwo kubahiriza agahenge kemeranyijwe kuwa 22 Gashyantare no gushyigikira ibiganiro by’amahoro mu gukemura ibibazo bya Congo.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira riti: “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ku bijyanye no gukura ingabo zayo muri Walikale mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’amahoro biri gukorwa, ndetse no kuba DRC yatangaje ko ibikorwa byose gutera bya FARDC na Wazalendo bizahagarara”.
Hagati aho, kuva ku itariki nk’iyi ya 23 Werurwe mu 2009, ubu hashize imyaka 16 hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya CNDP na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), atarigeze yubahirizwa kuko impamvu nyamukuru y’amakimbirane itakemuwe. Kudashyira mu bikorwa aya masezerano byatumye havuka M23 ku itariki ya 6 Gicurasi 2012 na n’ubu ikirwana.