AmakuruImikino

U Rwanda rwagaragaje igihugu rwatoye mu bahataniraga kwakira igikombe cy’Isi cya 2026

U Rwanda rwatoye igihugu cya Maroc ngo kizakire imikino y’igikombe cy’Isi cya 2028 n’ubwo byarangiye Maroc itsinzwe hagatorwa ibihugu byo ku mugabane w’Amarika.

Biciye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, u Rwanda rwatoye Maroc. Gusa ariko aya matora yabereye i Moscow kuri uyu wa 13 Kamena 2018 asize iki gikombe kigiye kuba icya mbere cyakiriye amakipe menshi kizabera  muri Leta zunze ubumwe za America, Mexique na Canada.

Leta zunze ubumwe za Amerika, Mexique na Canada byatowe ku majwi 134 muri 203 y’abagombaga gutora, mu gihe Maroc yatowe ku majwi 65.

Maroc yatowe n’ u Rwanda, ibihugu birimo Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bagize amajwi 134, Maroc yari ihagarariye Umugabane wa Afurika yagize amanota 65 mu gihe kimwe mu bihugu batoye imfabusa kuko abanyamuryango bemerewe gutora bari 199.

Akibibona ko batsindiye kwakira iyi mikino, Perezida wa Amerika Donald Trump yahise ashimira ababatoye, igikombe cy’isi cyo mu 2026 ni cyo cyambere kizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 48 bizaba bivuye kuri 32 byitabira muri iki gihe.

U Rwanda rwatoye Maroc
Ubwo hatangazwaga uwegukanye kwakira igikombe cy’Isi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger