U Rwanda rwagaragaje aho icyorezo cya Murbarg kigeze
Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyorezo cya Marburg cyaranduwe burundu nyuma y’iminsi 42 nta murwayi mushya wagaragaye. Iyi ntsinzi yemejwe kandi n’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Kurwanya Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC).
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko iki cyorezo cyibasiye u Rwanda kuva mu mpera za Nzeri kugeza mu Ugushyingo 2024, aho abantu 66 banduye, 51 bakize neza, mu gihe 15 bitabye Imana. Yagaragaje ko iyi ntsinzi yagezweho kubera ubufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Africa CDC, n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi.
Africa CDC yashimangiye ko u Rwanda rwageze ku ntsinzi kubera uburyo bwihuse bwo gutahura abanduye, gushyira mu kato abahuye na bo, no kwita ku barwayi. Iki kigo cyatangaje kandi ko iki cyorezo cyari gifite ubushobozi bwo kwica 88% by’abacyanduye, ariko u Rwanda rwashoboye kugabanya icyo kigero kigera kuri 22,7%, ari nacyo kiri hasi cyane muri Afurika.
Ngongo Ngashi, impuguke muri Africa CDC, yavuze ko iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’imbaraga zahujwe n’inzego zose z’ubuvuzi. Yongeyeho ko u Rwanda rwakoresheje uburyo bugezweho bwo gukurikirana inkomoko ya virusi, yaturutse mu nyamaswa, no kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda no gukumira ikwirakwira ryayo.
Nubwo icyorezo cya Marburg cyarangiye, Africa CDC yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu guhangana n’icyorezo cya Mpox (ubushita bw’inkende), gikomeje kwiyongera mu bihugu by’ibituranyi nka RDC n’u Burundi. OMS ikomeje gusaba gukaza ingamba zo gukumira no kwirinda iki cyorezo, kuko gikomeza gukwirakwira binyuze mu gukoranaho n’abanduye cyangwa gukora ku matembabuzi yabo.
Ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwakomeje gushyirwa mu mubare w’ibihugu byafashe ingamba zihamye mu kurwanya ibyorezo, bituma rugira icyizere cyo gukomeza guhashya n’ibindi bibazo by’ubuzima byugarije akarere.