AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwafashe Tanzania mu mugongo yabuze uwari Minisitiri w’ingabo

Leta y’u Rwanda yafashe igihugu cya Tanzania mu mugongo nyima y’akababaro gakomeye ko kubura uwari Minisitiri w’Ingabo n’Imirimo ya Leta Elias John Kwandikwa uherutse kwitaba Imana.

Uyu Minisitiri w’ingabo n’imirimo ya leya, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere taliki ya 2 Kanama 2021 aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Dar es Sallam yari amaze igihe arwariyemo.

Uyu nyakwigendera Minisitiri Kwandiwa wari n’Umudepite uhagarariye agace ka Ushetu mu Karere ka Kahama mu Ntara ya Shinyanga, yaguye mu Bitaro by’i Dar es Salaam aho yari amaze iminsi arwariye.

Urupfu rwa Elias John Kwandikwa kuri ubu wari ufite imyaka 55 y’amavuko, rwabaye mu gihe Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasoje ku wa Kabiri ushize tariki ya 3 Kanama 2021.

Icyo gihe Umukuru w’igihugu cya Tanzania yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko ababajwe n’urupfu rw’uwari Minisitiri w’Ingabo z’igihugu cye, kuko ari umwe mu banyapilitiki b’ingenzi icyo Gihugu cyari gifite. Uretse inshingano yari afite kugeza ubu, Nyakwigendera Kwandikwa yanabaye Minisitiri wungirije w’Umurimo, Ubwikorezi n’Itumanaho.

Uyu muyobozi ni we ubaye umunyapolitiki ukomeye muri icyo gihugu ubuze ubuzima kuva Perezida Samia Suluhu yajya ku buyobozi asimbuye Nyakwigendera John Pombe Magufuli, na na we witabye Imana.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, ibinyujije muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, yohereje ubu butumwa bw’akababaro bw’urupfu rwa Minisitiri Kwandikwa.

Ibikorwa byo gufata mu mugongo umuryango we birakomeje mu Karere ka Kibaha mu Ntara ya Kibaha, mu Burasirazuba bwa Tanzania aho akomoka.

Kuri uyu Kane mu muhango wo kwandika mu gitabo cy’akababaro, u Rwanda rwahagarariwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Gen. Charles Karamba.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger