AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwafashe izindi ngamba nyuma y’uko abanduye coronavirus biyongereye

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2020, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu bamaze kwandura icyorezo cya coronavirus, hiyongeyeho abandi batatu bituma umubare uzamuka uva ku 8 ugera kuri 11.

Ibi byatumye u Rwanda rufata ingamba zo kuba  rugaharitse ingendo z’indege mu gihe cy’iminsi 30.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko ingendo z’indege zinyura ku kibuga cy’indege cya Kigali harimo na Kompanyi y’u Rwanda (RwandAir) zahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 ishobora no kongerwa, hakazajya hagenda izikoreye imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi gusa.

Uyu mwanzuro waje no gutangazwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe wakoresheje Twitter akandika ko ‘ingendo zose z’indege mu Rwanda harimo na RwandAir zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 uhereye tariki 20 Werurwe 2020 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.’

Umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege uzatangira kubahirizwa guhera tariki 20 Werurwe 2020 saa sita z’ijoro.

Abarwayi batatu ba Coronavirus bamenyekanye kuri uyu wa Gatatu harimo Abanyarwanda babiri n’Umuhinde umwe, akaba n’umufasha w’uwayigaragayeho bwa mbere, bombi bakaba baragereye mu Rwanda rimwe.

  • Umugore w’Umuhindekazi w’imyaka 37 wageze mu Rwanda ku itariki 8 Werurwe 2020 aturutse mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde akaba n’umugore w’umwe mu baherutse kugaragaraho iyi ndwara mu Rwanda.
  • Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 26 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.
  • Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 45 wageze mu Rwanda tariki ya 16
    Werurwe 2020 aturutse mu Bubiligi anyuze mu Mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya.

Guhagarika ingendo z’indege ubaye umwanzuro ukurikiye iyafashwe kuva tariki 13 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazga umuntu wa mbere urwaye Coronavirus mu Rwanda byatumye hafatwa ingamba zitandukanye zo kwirinda iki cyorezo zirimo guhagarika kw’amashuri n’insengero, no guhagarika ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu benshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger