U Rwanda rwabonye umuterankunga wo kuzuriza umuhanda Mukoto-Nyacyonga
U Rwanda rwabonye umuterankunga mushya ari we Banki y’Abarabu iharanira Iterambere ry’Afurika (BADEA) wiyemeje gutanga inkunga yo kuzuriza igice gisigaye cy’umuhanda Nyacyonga-Mukoto uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru.
Uyu muhanda w’ibilometero 36 watangiye kubakwa ku nkunga y’Ikigega cya OPEC gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (OFID), cyahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 18 z’Amadolari y’Amerika (ahwanye na miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda) muri Gicurasi 2022.
Biteganyijwe ko umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzuzura hakoreshejwe Amafaranga y’u Rwanda miliyari 41, bikaba byitezwe ko BADEA ishyiraho izindi miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo uwo muhanda wuzure.
U Rwanda na rwo rwiyemeje gushyiraho amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshanu zisigaye, kuri ubu hakaba hasigaye kuwuzuza kuko inkunga yose ikenewe yabonetse.
Ku Cyumweru taliki ya 16 Ukwakira, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana witabiriye Inama Ngarukamwaka ’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi i Washington DC, yagiranye ibiganiro n’u Ubuyobozi bwa BADEA byasojwe no gushyira umukono ku masezerano yemeza ubwo bufatanye.
Ni umuhanda uhuza Akarere ka Gasabo n’aka Rulindo (uvuye i Nyacyonga kuri kaburimbo ijya i Gatuna ukagera ahitwa ahitwa Mukoto kuri kaburimbo ijya i Musanze).
Minisitiri Dr Ndagijimana washyize umukono ku masezerano yombi, avuga ko umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzoroshya ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali.
Ubusanzwe imodoka ziva cyangwa zijya mu Majyaruguru (Musanze, Gakenke na Burera) ndetse n’Iburengerazuba (Rubavu na Nyabihu), kugira ngo zigere mu Mujyi wa Kigali zinyura mu muhanda Nyabugogo-Shyorongi-Rulindo wonyine, rimwe na rimwe bigateza umubyigano w’ibinyabiziga no gutinda.
Dr Ndagijimana ati: “Ikorwa ry’uyu muhanda (Nyacyonga-Mukoto) rizafasha kwihutisha gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1) ikubiyemo ibijyanye no guteza imbere ubuhahirane hagati y’imijyi n’icyaro binyuze mu mihanda iteganywa gukorwa ireshya n’ibilometero 14,100 mu Gihugu hose”.
Abaturage bakokoresha cyane umuhanda uhuza Kigali n’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’amajyaruguru y’Iburengerazuba, bakiriye neza inkuru y’uko bagiye kubona undi muhanda ubahuza n’ibyerekezo byombi bakaba bizeye ko ubuhahirane burushaho kugenda neza.
Inama Ngarukamwaka za IMF na Banki y’Isi zabaye hagati y’italiki 10 n’iya 16 Ukwakira, Minisitiri Dr. Ndagijimana akaba yarahuye n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bagaragaje ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu.
Abo barimo Perezida w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) Sergio Pimento, baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye mu nzego zirimo ishoramari mu buhinzi, imiturire, ubuzima n’uburezi.