AmakuruPolitiki

U Rwanda rwaba ari rwo rwasabye ko Gen Kandiho akurwa ku buyobozi bwa CMI?

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aheruka gukura Maj Abel Kandiho ku nshingano zo kuba Umuyobozi w’Urwego rwa Uganda rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI), amusimbuza Maj Gen James Birungi.

Gen Kandiho wagizwe intumwa idasanzwe muri Sudani y’Epfo, yasimbujwe kuri ziriya nshingano yari afite kuva muri 2017 nyuma y’iminsi itatu Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe i Kigali, yakirwa na Perezida Paul Kagame mbere yo kuganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze imyaka igera muri ine warazambye.

Perezidansi y’u Rwanda iheruka gutangaza ko “Perezida Kagame na Lt General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje, n’icyakorwa kugira ngo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wongere ugaruke.”

 

Gen Muhoozi yagendereye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Amb Adonia Ayebale usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Museveni ndetse akanaba umuvandimwe wa Gen Kandiho ashyiriye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda.

Ibyo bibazo birimo kuba Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa.

Harimo kandi guta muri yombi no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko Abanyarwanda baba ku butaka bwayo mbere yo kwicwa urubozo no gutotezwa, bashinjwa na CMI ya Kandiho kuba intasi, rukifuza ko ibi byose byahagarara ndetse ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda bigasenywa.

Gen Abel Kandiho u Rwanda rwakunze kwikoma mu myaka ya za 2000 yarubayemo akora muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, gusa aruvamo nabi nyuma yo gushwana n’inzego z’umutekano mu gihugu.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko u Rwanda bamye badacana uwaka rushobora kuba ari rwo rwamusabiye kwamburwa inshingano, nk’imwe mu nzira ishoboka yo kuzahura umubano warwo na Uganda yagizemo uruhare rugaragara ubwo wazambaga.

Capt. Collins Wanderi wahoze mu gisirikare cya Kenya kuri ubu akaba ari umusesenguzi mu bya gisirikare na Dipolomasi, ni umwe mu babigarutseho.

Ati: “Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyizeho Maj Gen James Birungi wo mu ngabo zirwanira mu kirere nk’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare ngo asimbure Maj Gen Abel Kandiho uri mu bihano bya Amerika azira kwangiza uburenganzira bwa muntu.”

“U Rwanda rwari rwaramushinje gutoteza no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko abaturage barwo.

Capt Wanderi yavuze ko “Ugusimbuzwa kwa Gen Kandiho kuje nyuma gato y’uruzinduko umujyanama mukuru wa Uganda ku bikorwa byihariye akanaba Umugabo w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda akagirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame. U Rwanda birashoboka ko rwasabye ko Kandiho amurwaho.”

https://twitter.com/CaptWanderiCFE/status/1485956055033073664?t=BsSET0yJw49yp-yszrS5nA&s=19

Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije kuri Twitter nyuma yo kuva i Kigali, yavuze ko we na Perezida Kagame bagiranye “ibiganiro byiza cyane kandi byimbitse byerekeye uko twavugurura umubano wacu twembi.”

Yunzemo ati: “Mfite icyizere cy’uko binyuze mu buyobozi bwa ba Perezida bombi tuzashobora kugarura vuba umubano mwiza wacu w’amateka.”

Kwirukana Kandiho abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda babifata nk’intambwe ikomeye Uganda yateye, ku buryo mu gihe cya vub inzira hagati y’ibihugu byombi zishobora kongera kuba nyabagendwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger