AmakuruImikino

U Rwanda rurakataje mu kureshya no gukorana n’amakipe y’ibigugu ku Isi

Ikipe y’umupira w’amaguru Bayern Munich yo mu Budage iri mu zikomeye ku Isi, yatangaje ubufatanye na leta y’u Rwanda mu guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye buzamara imyaka 5 Bayern Munich izakorana na Ministeri ya siporo mu Rwanda gushyiraho ishuri ryigisha rikanateza imbere umupira w’amaguru.

Iyi kipe kandi izashyira amagambo ya Visit Rwanda, ashishikariza rubanda nyamwishi gusura u Rwanda, ku byapa byamamaza muri sitade Allianz Arena yo mu Budage irimo imyanya 75000.

Hazategurwa kandi ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Bayern Munich FC Jan-Christian Dreesen, yavuze ko anejejwe n’ubu bufatanye buteganijwe kuzageza mu mwaka wa 2028. Yavuze ko buzatuma irushaho kumenyekana k’umugabane w’Afurika kandi buzateza imbere intego zayo z’igihe kirekire.

Ku ruhande rwa Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko anejejwe n’ubu bufatanye bwo guteza imbere umupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa b’u Rwanda.

Yavuze kandi ko ubushobozi bwabo buhar, ko igisigaye ari ukuvoma ubumenyi ku batoza b’iyi kipe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger