U Rwanda rugomba gucakirana na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izahura n’iya Ethiopia mu ijonjora rya kabiri ari na ryo rya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2020.
U Rwanda ruzongera guhura na Ethiopia hashakwa itike ya CHAN nk’uko byagenze no mu 2017 ubwo hashakwaga iya 2018, Amavubi agakomeza ku bitego 3-2.
Nkuko byari biteganyijwe mbere, Ethiopia ni yo yari kwakira CHAN 2020 ariko CAF iza kuyiyambura iyiha Cameroun, ibi byatumye ihita ikina imikino y’amajonjora y’ibanze.
Ethiopia yaraye isezereye Djibouti iyitsinze ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere ryahuje amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, maze iyisezerera ku bitego 5-3 mu mikino yombi.
Uko gahunda y’ijonjora rya nyuma iteye muri buri karere
Akarere k’Amajyaruguru (Amakipe abiri ni yo azakomeza)
Algérie vs Maroc
Tunisie vs Libya
Akarere k’Iburengerazuba A (Amakipe abiri ni yo azakomeza)
Mauritanie vs Mali
Sénégal vs Guinée
Akarere k’Uburengerazuba B (Amakipe atatu ni yo azakomeza)
Togo vs Nigeria
Niger vs Côte d’Ivoire
Ghana vs Burkina Faso
Akarere ko Hagati (Ibihugu bibiri nibyo bizakomeza + Cameroun)
Centrafrique vs RDC
Guinée Equatoriale vs Congo
Akarere k’Iburasirazuba no Hagati (Ibihugu bitatu nibyo bizakomeza)
Burundi vs Uganda
Ethiopia vs Rwanda
Tanzanie vs Sudani
Akarere k’Amajyepfo (Ibihugu bitatu nibyo bizabona itike)
Zambia vs Eswatini
Namibia vs Madagascar
Lesotho vs Zimbabwe
Muri aya matsinda yose, hazazamuka ibihugu 15 biziyongera kuri Cameroun izakira iri rushanwa. Ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2016 aho u Rwanda rwabashije kugera muri 1/4 cy’irangiza mu gihe igikombe cyatwawe na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo itsinze Mali ku mukino wa nyuma.