U Rwanda rugiye kwakira inkura ziturutse ku mugabane w’u Burayi
U Rwanda rurateganya kwakira inkura eshanu z’umukara zizaza ziturutse muri pariki z’inyamaswa zo mu bihugu bitatu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.
Izi nkura eshanu zirimo ingore eshatu ndetse n’ingabo ebyiri zizaza ziturutse muri Safari Park Dvur Kralove zoo yo muri Repubulika ya Czech, Flamingo Land yo mu Bwongeza cyo kimwe no na Ree Park Safari yo muri Denmark.
Zizabanza guhurizwa hamwe muri pariki yo muri Repubulika ya Czech kugira ngo zimenyerane, mbere y’uko zizanwa muri Pariki y’igihugu y’Akagera muri Kamena umwaka utaha.
Amakuru y’izi nkura yemejwe na Eugene Mutangana ukuriye ishami ryo kubungabunga ibidukikije mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
Uyu muyobozi yabwiye The New Times ko RDB yamaze kurangiza ibijyanye n’isinywa ry’amasezerano hagati yayo n’ishyirahamwe ry’u Burayi ryita ku bikingi byororerwamo inyamaswa(EAZA), mbere y’uko izi nyamaswa zizanwa mu Rwanda.
Yavuze kandi ko bategereje ko EAZA na Pariki y’Akagera bari mu bagomba gusinya aya masezerano na bo bayashyiraho umukono.
Izi ni zo nkura za mbere zizaba zivanwe I Burayi zikazanwa muri Afurika.
Mutangana yavuze ko izi nkura eshanu zizabanza gutuzwa mu bice bitandukanye n’zindi 19 zazanwe muri Pariki y’Akagera zivanwe muri Afurika y’Epfo muri 2016.
Izi nkura z’umukara zitezweho kongerera agaciro izari zisanzwe mu Kagera nk’uko Mutangana yakomeje abisobanura.