Amakuru ashushyeImikino

U Rwanda rugiye kwakira inama yo ku rwego rw’isi mu mupira w’amaguru

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yatoreye u Rwanda kwakira inama ya 08 izahuza abayobozi bakuru baryo, iyi nama ikaba iteganyijwe kuba kuva ku wa 25 Kugera ku wa 26 Ukwakira uyu mwaka.

Ibi Fifa yabihaye umugisha ejo ku wa gatanu mu nama yaberaga I Bogota muri Columbia aho FIFA yaganiraga ku mpinduka z’ahazaza h umupira w’amaguru binyuze mu marushanwa, akaba ariyo na yo nama yari ikozwe n’iri shyirahamwe muri uyu mwaka wa 2018.

Iyi nama yanzuye ko umujyi wa Paris ugomba kuzakira inteko rusange ya FIFA izaba ku ncuro ya 69, iyi nteko ikaba iteganyijwe kuba tariki ya 6 Kamena 2019, umunsi umwe mbere y’uko igikombe cy’isi cy’abari n’abategarugori gitangira.

Undi mwanzuro wagezweho n’iyi nama, ni uko igihugu cya Peru ari cyo kigomba kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kigomba gukinwa muri 2019, mu gihe Pologne igomba kwakira icy’abatarengeje imyaka 20 na cyo kizaba muri uyu mwaka.

Iyi nama kandi yemeje ko hagomba gukoreshwa uburyo bwa Videwo (Video assistant referee) mu misifurire y’igikombe cy’isi giteganyijwe kubera mu Burusiya uyu mwaka nk’uko byari byanemejwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mupira w’amaguru, mu nama rusange yaryo ngarukamwaka yabaga ku ncuro ya 132.

Ubu buryo bw’imisifurire butari busanzwe bukaba bugomba gukoreshwa mu mikino yose y’igikombe cy’isi giteganyijwe gutangira muri Kamena uyu mwaka.

Hanemejwe kandi ko mu gihe amakipe yakinnye iminota 30 y’inyogera, ni ngombwa ko buri kipe yemererwa umukinnyi w’inyongera mu bagomba gusimbura, abasimbura bakaba bagomba kuva kuri 3 nk’uko byari bisanzwe bakagera kuri 4, hakiyongeraho kandi n’umwanya wo gutanga amabwiriza ku batoza.

Ku bijyanye n’ugomba kwakira igikombe cy’isi cyo mu wa 2026, hemejwe ko hagomba gushyirwaho uburyo busobanura imiterere y’itora ry’uzakira iki gikombe, bukazagaragazwa mu nteko ya 68 ya FIFA.

Hanaganiriwe ko hari ibikenewe kugira ngo umupira w’abari n’abategarugori utere imbere ndetse no kugira ngo amarushanwa ariho arusheho gukomera, gusa ubuyobozi bwa FIFA bwasabye koi bi byazaganirwa mu nama zitaha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger