AmakuruAmakuru ashushyeUbuhinzi

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa

U Rwanda rugeze kure  rwitegura  kwakira Inama ya mbere nini ku mugabane wa Afurika yiga ku kwihaza mu biribwa, izwi nka  Africa Food Systems (AFS) Forum, itegerejwe  i Kigali kuva tariki 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024.

Iyi nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika isanzwe iba buri mwaka ariko by’umwihariko ikabera mu Rwanda inshuro imwe mu myaka ibiri.

Iy’uyu mwaka, izitabirwa n’abantu barenga 3.000 bo mu bihugu birenga 70 byo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, barimo abayobozi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi n’ aborozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi bafite aho bahurira n’ ibikorwa by’ ubuhinzi ndetse n’ ubworozi.

Iyi nama ikaba Ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka, Gushyiraho uburyo bw’iterambere ry’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere.”

Muri iyi nama byitezweko  hazagaragazwamo udushya n’ikoranabuhanga, politiki mu buhinzi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa n’ibyo abantu bakwigira ku bandi mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’ ibura ry’ ibiribwa bikomeje kugariza umugabane wa Afurika kandi ari umugabane utoshye.

Muri iyi nama hazerekanwa kandi imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n’abagore babigizemo uruhare.

Jean Paul Ndagijimana, Uhagarariye Ihuriro nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’ubuhinzi, AGRA, mu Rwanda avuga ko mu byo bazigira hamwe harimo n’ uburyo bwo guhanga udushya, umuvuduko mu bikorwa by’ubuhinzi no guhaza amasoko ya Afurika n’ahandi, avuga ko bazarebera hamwe na none ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ku mugabane wa Afurika n’ingamba zafatwa mu guhangana n’ingaruka bigira ku batuye umugabane.

Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko imyiteguro iri kugenda neza, kandi ko u Rwanda rumaze kubaka ubunararibonye mu kwakira iyi nama nk’ izi zikomeye zihuriwemo n’ abantu batandukanye baturutse imihanda yose.

Akomeza avuga kandi ko iyi nama izigirwamo ibikenewe kugira ngo intego z’iterambere rirambye (SDGs) zigerweho bitarenze muri 2030. Kamana yongeraho ko abahinzi bo mu Rwanda bazahura n’abo mu mahanga cyane cyane urubyiruko rufite ibishya rwahanze bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, bityo bakaba bagira imikoranire igamije guteza imbere ubhinzi no kuzamura umusaruro w’ ibibukomokaho.

Amath Pathe Sené, umuyobozi mukuru wa Africa Food systems Forum, avuga ko muri iyi nama bazashishikariza abakiri bato kuyoboka ubuhinzi, kuko atari umwuga w’abakuze gusa, kandi bagasobanuriwa ko kujya mu buhinzi atari ugufata isuka gusa kuko harimo no kongerera agaciro ibibukomokamo ndetse no gutekeraza kurishoramo imari.

Yashimangiye ko abayobozi ba Afurika bakwiye gushyira imbaraga mu kongerera ubuhinzi imbaraga kugira ngo abaturage bace ukubiri n’inzara no guhanga amaso imfashanyo zituruka hanze ya Afurika. Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye ari bamwe mu bazitabira iyi nama ya Africa Food Systems Forum izaba mu kwezi gutaha.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger