AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rugiye kwakira ikindi kicyiro cya Gatatu cy’impunzi zivuye muri Libya

Nyuma y’ikicyiro cya Kabiri cy’impunzi ziturutse muri Libya u Rwanda ruherutse kwakira, ubu hiteguwe kwakira ikindi kicyiro cya 3 cy’impunzi 120 ziturutse muri Libya,zije ziyongera ku z’indi mpunzi zamaze gusesekara mu Rwanda.

Biteganyijwe ko izi mpunzi zizagera mu Rwanda ejo ku Cyumweru taliki ya 24 Ugushyingo 2019.

Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda rwemeye kwakira impunzi 500, muri Libya hari ababarirwa ku 2,000 babuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Mu mpera za Nzeri, abimukira 66 bagize icyiciro cya mbere bageze mu Rwanda, mu mpera y’ukwakira,  icyiciro cya kabiri cy’abandi 123 na bo bagejejwe mu Rwanda.

Umukozi wa minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda yavuze  ko icyiciro cya gatatu cy’abantu 120 bagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta nyungu izavana mu masezerano yagiranye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yo kwakira aba bimukira.

Mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye mu kwezi kwa cyenda Perezida Paul Kagame yavuze ko kwakira impunzi zivuye muri Libya ari ikimenyetso ko muri Afurika naho hava ibisubizo.

Izi mpunzi zakiriwe mu Rwanda zicumbikirwa mu kigo kiri i Gashora mu Bugesera aho batungwa na UNHCR, gusa intego ya mbere y’aba bantu ni ukujya kuba mu bihugu biteye imbere.

Mu cyumweru gishize basuwe na minisitiri Dag Inge Ulstein ushinzwe iterambere mpuzamahanga wa Norvège.

Uyu yijeje inkunga ya miliyoni 5,5 z’amadolari y’Amerika yo gufasha ibi bikorwa byo kwakira izi mpunzi mu Rwanda nk’uko bitangazwa na UNHCR.

Abamaze kwakirwa mu Rwanda benshi muri bo bakomoka muri Eritrea, abandi Somalia na Ethiopia.

Mu myaka ishize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wishyuye miliyari z’ama-Euro igihugu cya Turukiya ngo kigumane abimukira bashaka kwimukirayo.

Uyu muryango wishyuye Niger kugira ngo icumbikire 2,900 muri izi mpunzi zafatiwe muri Libya zishaka kujya i Burayi zambutse inyanja ya Méditerranée.

Muri Nzeri, Germaine Kamayirese, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yabwiye abanyamakuru ko nta masezerano bagiranye n’umuryango wa EU kandi nta mafaranga ayo ari yo yose u Rwanda ruhabwa ngo rwakire aba bantu.

Madamu Kamayirese yagize ati: “Kwemera kwakira bariya bantu aho kugira ngo bapfire mu nyanja ni igikorwa cy’ubutabazi gusa, ni igikorwa buri Munyafurika akwiye kwifuza gukora”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger