U Rwanda rugiye kwakira icyiciro cya kabiri cy’impunzi zirenga 120 ziturutse muri Libya
Nyuma y’impunzi 66 ziturutse mu gihugu cya Libya ziherutse kwakirwa na Guverinoma y’u Rwanda, ubu byitezwe ko hagiye kwakirwa icyiciro cya kabiri cy’izindi mpunzi zisaga 120, nazo zivuye muri icyo gihugu.
Biteganyijwe ko izi mpunzi zizagera ku butaka bw’uRwanda, kuwa Kane taliki ya 10 Ukakira 2019.
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, mu Rwanda, Elise Villechalane, yemeje ko iri tsinda rizagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane.
Ati “Dufite icyiciro cya kabiri cy’abantu bazaza ejo, muzi ko bari muri Libya ari benshi, bamaze igihe mu bigo bafungiwemo, ni igice cy’intambara ku buryo babayeho mu buzima bugoye. Bazaba ari umubare munini uruta uw’ubushize, bazaba bagera kuri 120.”
“Muzi ko Libya ari igice cy’intambara, no kugera kuri izi mpunzi ubwabyo biba bigoye, bagenzi bacu barimo gukora ibishoboka ngo barebe ko babageza ku ndege, umubare wa nyuma nturatangazwa ariko basaga 120.”
Ni impunzi zageze muri icyo gihugu zishaka kujya i Burayi, ariko ntizabasha gukomeza urugendo ku buryo zaheze muri icyo gihugu. Zizagera mu Rwanda zihasanga izindi mpunzi 66 zahageze mu kwezi gushize, zose zikazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, mu Karere ka Bugesera.
Ku wa 10 Nzeri nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, zahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.
Aya masezerano azatuma rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Paul Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.
Nyuma y’uko impunzi za mbere zageze mu Rwanda, Komisiyo y’Iguhugu y’uburenganzira bwa muntu iheruka gusura inkambi ya Gashora zatujwemo, ishaka kureba imibereho yazo n’uburyo uburenganzira bwazo bwubahirizwa n’andi mategeko y’igihugu na mpuzamahanga agenga impunzi.
Muri raporo yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeline, ku wa 4 Ukwakira 2019, iyi komisiyo yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo zifashwe.
Iti “Imibereho y’impunzi yujuje ibyangombwa by’ibanze ku rwego mpuzamahanga birimo amafunguro n’aho kuba, ibikorwa remezo by’isuku, amazi asukuye kandi ahagije, ameza n’intebe, uburiri, umwuka usukuye, inzitiramibu, ibikorwa bifasha kwidagadura n’ibindi byangombwa by’ingenzi.”
Ikomeza ivuga ko yasanze serivisi z’ubuvuzi zitangirwa imbere mu nkambi ku mpunzi zose, uburwayi bukomeye bukoherezwa mu mavuriro ari ku rwego rwisumbuye.