AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rugiye gukuraho amafaranga ya Visa ku bava muri Commonwealth, OIF na AU

Mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza ya King’s College London mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kwiga uko rwakuraho amafaranga ya Visa ku bava muri Commonwealth, OIF na AU.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere, muri iki gihugu habaye inama ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko inama yabaye kuri uyu wa Mbere yahuje u Bwongereza na Afurika yagenze neza ndetse ko izatuma iki gihugu gikomeza kugirana umubano mwiza na Afurika harimo n’u Rwanda.

Yabwiye abitabiriye icyo kiganiro kandi ko muri Nyakanga uyu mwaka hazatangira isoko rusange rya Afurika, rikaba ari ikimenyetso gifatika cy’ubufatanye n’ubushake bwa politiki,  rikazatuma ibihugu bigize uyu mugabane bihahirana kurushaho.

Yanakomoje kandi ku nama ya 26  y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, avuga ko uyu muryango ufite indangagaciro ndetse kimwe cya gatatu cy’ibihugu biwugize ari ibyo muri Afurika, ikaba ari yo mpamvu mu mwaka wa 2009  u Rwanda rwasabye kuwinjiramo.

Mu rwego rwo korohereza abanyamahanga binjira mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko hari kwigwa uburyo hakurwaho  amafaranga ya visa ku bantu  baza mu Rwanda baturutse mu bihugu biri mu miryango inyuranye irimo uwa Commonwealth, uw’ibihugu bikoresha Igifaransa, ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame  yanasubiye mu mateka yaranze u Rwanda, agaragaza uburyo u Rwanda rwavuye mu mwijima wa jenoside rukongera kwiyubaka.

Yavuze mu mwaka wa 1995 abarenga 10% bari barishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abandi benshi bakaba bari bamaze guhunga. Avuga ko byari ibihe bikomereye Igihugu.

Icyo gihe kandi nta kintu na kimwe kitihutirwa. Ashimangira ko kubaka ubumwe ndetse no kwigira kw’Abanyarwanda byari ingenzi kuko Abanyarwanda bagomba kumva ko ari bo ubwabo bakwiye kwikemurira ibibazo byabo.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe igihugu kimaze gutera mu nzego zitandukanye z’ubuzima, ashimangira ko Abanyarwanda ubwabo ari bo babigizemo uruhare rufatika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger