U Rwanda n’u Burundi munzira yo kuvugurura umubano wibihugu byombi
Nyuma y’uko Général Major Evariste Ndayishimiye (Général Neva) atorewe kuyobora u Burundi asimbuye Pierre Nkurunziza amaso ahanzwe ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi.
Mu 2009 u Rwanda ni kimwe mu bihugu byagobotse u Burundi, rubwishyurira ideni bwari bufite mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Icyo gihe u Rwanda rwishyuriye u Burundi miliyoni 550 Frw.
Umwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu karere habuze ko umubano wabaye mubi ubwo ibintu byari bitangiye kugenda nabi mu Burundi. Mbere ya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yateje akavuyo mu gihugu, mu 2015 yaje mu Rwanda ahurira na Perezida Kagame i Huye, ariko nyuma ibintu biza guhinduka.
Ati “Atangiye gushaka manda ya gatatu arahindukira, ariko n’abanya-Tanzania babigizemo uruhare kubera Jakaya Kikwete. Mu gihe cy’umuhora wa Ruguru bashakaga kurema uwabo w’Abanya-Tanzania, RDC n’Abarundi. Kikwete yari amufiteho ijambo rinini noneho hajemo n’ibya Coup d’État yijundika u Rwanda atyo.”
Nyuma y’umwaka wa 2015, u Burundi bwaranzwe no kwikoma u Rwanda igikubise cyose bati “u Rwanda”, imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza yaburasaho bati “twatewe n’u Rwanda”, ku buryo byageze aho abategetsi bakoranyiriza abaturage ku mupaka, mu myigaragambyo bise iyo kwamagana u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Mu gihe mu Burundi habaye ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’imyaka 15, icyibazwa ni ukuba umuyobozi mushya azashobora kubanira u Rwanda, cyangwa niba azakomeza gutera ikirenge mu cya Nkurunziza.
Gusa ibimenyetso bigaragaza ko yaba umuyobozi ucyuye igihe cyangwa Ndayishimiye bombi ari abantu babanye kuva kera bafite byinshi bahuriyeho cyane ko Hari n’ibyo batandukaniyeho.
Uyu mugabo w’imyaka 52 arubashywe mu Burundi kuko ari we wari uyoboye ibiganiro na Leta y’u Burundi ku ruhande rw’ishyaka CNDD FDD ubwo bari bakiri inyeshyamba, bagera ku masezerano yahagaritse intambara muri icyo gihugu mu 2005.
Ubwo bavaga mu ishyamba, Gen Ndayishimiye yari mu barwanyi ba mbere binjiye mu gihugu mu gushyira mu bikorwa amasezerano, harimo gushyiraho igisirikare, igipolisi n’urwego rw’iperereza bihuriweho. Gen Ndayishimiye yanagize uruhare mu gutuma uwari umutwe w’inyeshyamba uhinduka ishyaka ryemewe mu gihugu rya CNDD FDD, yari abereye Umunyamabanga Mukuru.
Ugendeye kubyabaye byose biragoye kwemezako Ndayishimiye azitandukanya na Nkurunziza ariko nanone amateka haraho agaragaza ko byashoboka.
Bisa nkaho u Rwanda rwafashe iyambere mugushyira hamwe n’u Burundi ubwo Kuri uyu wa Gatandatu rwakuyeho guceceka muri dipolomasi ku Burundi, maze Guverinoma ishimira Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanditse yagize iti “Guverinoma y’u Rwanda irashimira Perezida watowe w’u Burundi, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’byibivandimwe.”
Nubwo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kitari gito utameze neza, Hari icyizere ko u Burundi bufashe iyambere mukuzahura umubano wabwo n’u Rwanda ntakabuza ibintu byarushaho kugenda neza doreko u Rwanda rwahoze ari isoko Ryiza kubiribwa ndetse n’ibinyobwa bimwe na bimwe.