AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda ntirukwiye gukomeza gutwererwa ibibazo bya Congo-Ambasaderi Rwamucyo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo yongeye kubwira Akanama ka Loni gashinze umutekano ku Isi, ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye gukomeza gutwerera u Rwanda ibibazo byayo.

Ibi Ambasaderi Rwamucyo yabigarutseho ubwo yari mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu kiganiro cyibanze ku mutekano mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ibi ni ibibazo Ambasaderi w’u Rwanda avuga ko bishingiye ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho yagaragaje impungenge ikomeje kubibwa n’uyu mutwe n’abawushyigikiye mu karere.

Yagize ati “Aho bibera bibi ni uko bimwe bitera amakimbirane harimo n’ivangura rishingiye ku moko bituruka ku mitwe yitwaje intwaro yaturutse hanze nk’umutwe wa FDLR ikomeje guteza umutekano muke mu karere. Umutwe wa FDLR ugizwe n’abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni umutwe umaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa kongo, FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho nka Mai Mai n’indi mitwe niyo zingiro ry’umutekano muke muri Kongo.”

“Igiteye impungenge ni ingengabitekerezo ya Jenoside irimo gukwirakwizwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu baturage ba Kongo, ikaba ishyigikiwe n’indi mitwe nka Nyatura, PAREKO, Wazalendo n’indi mitwe y’Abarundi iri muri aya amakimbirane.”

Ambasaderi Rwamucyo kandi yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye guhora ishinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke ifite.

“Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igomba kwirengera ibi bibazo, igomba kwita ku bwumvikane buke buri imbere mu gihugu n’abaturage bayo. Umutwe wa M23 ugizwe ahanini n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ni abaturage ba Kongo, DRC ntaho yahungira uku kuri, gufite gihamya, bafite ibyifuzo byatumye bahaguruka barwanira uburenganzira bwabo birareba Leta yabo ya Kongo.”

“Ndashaka gushimangira ko umutwe wa M23 uriho ubu utaturutse mu Rwanda ujya muri Kongo, ahubwo waturutse muri Uganda, ukuri ni uko umutwe wa M23 umaze gutsindwa muri 2013 waje mu Rwanda wakwa intwaro ushyirwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania aha hari ibirometero birenga 100 uvuye ku mubaka wa Kongo n’aho aba bari bashyizwe, ibi byakozwe ku bushake kugira ngo bajye kure y’aho bahungabanya umutekano w’iki gihugu.”

“Intwaro zabo zashyikirijwe Leta ya Kongo ku mugaragaro, ibi byose bifite ibihamya ni gute kandi biba ikibazo cy’u Rwanda. DRC igomba guhagarika kwegeka ibibazo byayo k’u Rwanda ahubwo igomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo byayo biri imbere mu gihugu.”

Mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yagiye igaragaza ko ishyigikiye ibiganiro bya Angola bigamije gukemura ikibazo kibangamiye umutekano w’akarere guhera mu mizi, ariko kugeza magingo aya Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo yakomeje gukoresha amayeri ngo iburizemo iyi gahunda ubusanzwe yagatanze umuraruro ku mutekano mu karere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger