AmakuruAmakuru ashushye

‘U Rwanda ni igihugu gihebuje’ Jack Ma avuga impamvu u Rwanda rugiye gukorana na Alibaba

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma akaba na nyir’urubuga rwa Alibaba ruri mu zikomeye ku Isi zicuruza ibintu bitandukanye yemeza ko kuba u Rwanda ari igihugu gishaka impinduka z’iterambere byamworoheye kuruhitamo nk’igihugu cyakorana na sosiyete ya Alibaba.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018,  Jack Ma uri mu Rwanda yemeranyije amasezerano atandukanye n’u Rwanda arimo kugeza ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga birimo Ikawa, Icyayi ndetse n’ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka “Made in Rwanda.”

Muri aya masezerano kandi harimo no kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda mu bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ibi birimo nko kubahugura ku bijyanye no kwishyurana mu ikoranabuhanga n’ibindi.

RDB izakorana na Alibaba mu gufasha abanyarwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), kugurisha ibicuruzwa byabo nk’ikawa, ibikomoka mu bukorikori mu Bushinwa binyuze ku ipaji y’urubuga rwa Alibaba yitwa ’Tmall Global’.

Jack Ma ubwo yahitagamo gukorana bizinesi n’u Rwanda yahatwaga ibibazo abazwa impamvu yahisemo u Rwanda, yeruye avuga ko atigeze agira impungenge mu kwinjira mu bufatanye n’u Rwanda mu bucuruzi, nyuma yo gusinyana amasezerano ya eWTP (Electronic World Trade Platform) agamije gufasha ibicuruzwa bya Afurika kugera ku isoko mpuzamahanga kuko u Rwanda ari igihugu gihebuje kuko yababajije na we ati ‘Ni he handi haharuta?’.

eWTP (Electronic World Trade Platform) ni urubuga rwatangijwe mu Rwanda ruzafasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Urwo rubuga rwatangirijwe mu Rwanda ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018, aho hanasinywe amasezerano atandukanye arimo kugeza ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Jack Ma yavuze ko ibihugu bya Afurika biramutse bigize umuhate nk’uw’u Rwanda, Afurika yaba umugabane ukomeye ku isi.

Yagize ati “Umunsi nk’uyu nari maze imyaka 10 nywutegereje. Nizera ko internet izahindura isi ariko sinigeze ntekereza ko byazahera mu Rwanda. Abantu bahora bambaza bati kuki wahisemo u Rwanda nanjye nkabasubiza nti iyo ntaruhitamo nari guhitamo ahandi he?

“U Rwanda ni igihugu gihebuje. Umutekano uharangwa n’isuku ihaba birantangaza buri gihe iyo mpaje. U Rwanda rutandukanye n’ahandi hose nagiye ku buryo mpora nibaza uko Afurika yari kumera iyo buri gihugu cyayo cyose kiba kimeze nk’u Rwanda.”

Perezida Kagame na we yatangaje ko urwo rubuga ruje gushyigikira gahunda ibihugu bya Afurika byashyizeho yo gushyiraho isoko rimwe ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’Abantu.

Ati “Turi gukorana ingufu ngo duhangire imirimo myiza urubyiruko rufite ubushake kandi rubishoboye. Ibyo tuzabigeraho duhereye ku kubyaza umusaruro amahirwe agaragara hano muri Afurika kandi tugakorera hamwe dutegura ejo hazaza.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwishimiye gukomeza imibanire myiza rufitanye n’abashoramari b’Abashinwa.

Jack Ma yeretswe bime mu bikorerwa mu Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger